RGB, yatangaje ko mu nsengero zisaga 9800 zafunzwe kubera kutuzuza amaze gufungurirwa 44 gusa.

RGB, yatangaje ko mu nsengero zisaga 9800 zafunzwe kubera kutuzuza amaze gufungurirwa 44 gusa.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko mu nsengero zisaga 9800 zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, kuri ubu hamaze gufungurirwa 44 gusa, ariko ngo n’abandi bazuzuza ibisabwa bazajya basaba gufungurirwa.

Ibikorwa byo gufunga insengero zitujuje ibisabwa byavuzwe cyane muri Kanama na Nzeri 2024, ndetse ubugenzuzui bwakozwe ku nsengero zirenga 14.093, bwasize izirenga 9880 zifunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

Mu zahagaritswe harimo izirenga 600 byagaragaye ko zitagomba kongera gukorerwamo, harimo izibarirwa muri 336 zagombaga gusenywa.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, ageza ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024 n’ibyo bazakora mu 2024/2025, kuri uyu wa 29 Ukwakira 2024, yavuze ko hari amadini n’amatorero yahagaritswe kubera amakimbirane yayamunze ndetse babonye atagishoboye kugenda mu murongo yatangiye.

Ati “Twagiye dusanga hari n’izikora, zifunguye ariko zitanditse, zidafite ubuzima gatozi zitemerewe gukora na zo zagiye zifungwa, hakaba n’izitarigeze rubahiriza amategeko, hakaba n’iyafunzwe kubera ko yahoraga mu makimbirane bigaragaza ko byabananiye gukomeza umushinga wabo w’imiryango y’imyemerere.”

Depite Nizeyimana Pie yagaragaje ko ibibazo by’insengero zafunzwe bikwiye gutangwaho umurongo abantu bari basanzwe bazisengeramo bakabigiraho amakuru afatika.

Ati “Mu minsi yashize hari insengero zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa. Gahunda yo kongera kujya kureba aho ibyo basabwaga bigeze he kugira ngo abaturage bazisengeragamo babigireho amakuru.”

Dr. Uwicyeza yasobanuye ko abafungiwe insengero kubera inyubako zitujuje ubuziranenge byabaga byaturutse ku bibazo birimo no kutagira aho gusohokera hagari cyangwa zashyira ubuzima bw’abazisengeramo mu kaga.

Ati “Hari nyinshi zagiye zifungwa kubera ko zitujuje ibisabwa n’ibijyanye n’amabwiriza y’imyubakire, badafite imirindankuba, badafite aho gusohokera hagari izo ni zo zagiye zifungwa.”

Gusa yahamije ko nyuma yo kuzuza ibisabwa bongera gusaba gufungurirwa urusengero kandi babihabwa nyuma yo kugenzura neza.

Ati “Izo zafungiwe nk’ubuziranenge bw’imyubakire bagiye babwirwa ibyo bagomba kuzuza kugira ngo bazongere gufungurirwa. Kuri ubu izemerewe gufungura ni insengero zigera kuri 44 kuko zagiye zigaragaza ko zujuje ibisabwa kandi ubugenzuzi burakomeza ku zigenda zuzuza ibisabwa zikagenda zisaba gufungurirwa.”

Yahamije ko mbere yo gufunga insengero n’ibikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere hagiye harebwa niba umuryango wanditse muri RGB, ufite ubuzima gatozi, niba ukurikiza amategeko agenga imyemerere hakaba no kureba ubuziranenge bw’inyubako.

Ubugenzuzi bwakozwe ku nzu zisengerwamo ni ukuvuga insengero, imisigiti na kiliziya bwasize hafunzwe inzu zo gusengeramo 9880.

Muri ubwo bugenzuzi, byagaragaye ko hari ahandi hantu hasengerwaga hatari mu nsengero hagera ku 110 hahise hafungwa cyane ko hashobora gushyira ubuzima bw’ahahagana mu kaga.

Uretse inzu zisengerwamo zafunzwe hari n’imiryango n’amadini yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda agera kuri 47.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda hari amadini, amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere 563 irimo amadini 345 atandukanye.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x