Umushumba Mukuru w’Itorero rya Zion Temple, Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza, yatangaje impamvu 2 zituma Imana iha abantu umugisha.
Ni kenshi abantu bahurira hamwe bagasenga basaba Imana umugisha.
Nubwo bamwe bagaruka batanga ubuhamya ko Imana yasubije amasengesho yabo, ntibahuriza ku mpamvu nuko bakwiye gukoresha uwo mugisha bahawe n’Imana.
Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza ati” Wibuke ko hari impamvu ebyiri z’ingenzi zituma Imana iguha imigisha. Iya mbere, nuko igukunda. Iya nyuma ni uko ugomba kubera bandi umugisha.”
Yakomeje ati “… Imana irakubaka ngo wubake abandi, iraguhumuriza ngo uhumurize abandi.”
Imigisha y’Imana ntikaguheremo:
Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza ati ” Imigisha itemba iva ku Mana, hanyuma ikagera ku bandi iciye muri wowe.
Ntabwo imigisha yayo itumanukira kugira ngo iduheremo. Bibaye aribyo, twamara gukizwa tugahita tujya mu ijuru.
Ariko tuguma kw’isi kugira ngo twuzuze umukoro wo kubera abandi umugisha.”
Umushumba Mukuru w’Itorero rya Zion Temple, Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza