Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari SECAM ,yavuze ko muri iki gihe Afurika yugarijwe n’intambara hirya no hino, no mu karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko. Ati “Murabizi Afurika ni wo mugabane ukomeje kugaragaraho intambara nyinshi. By’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga bigari ahari Intambara yangije umubano hagati ya za Leta zigize Ibihugu byo mu Biyaga bigari.”
Cardinal Ambongo yakomeje avuga ko n’ubwo za Leta zidacana uwaka muri aka karere, Kiliziya ihamya ko abaturage b’ibi bihugu nta kibazo bafitanye.
Karidinali Ambongo akaba yakomeje agaragaza ko Kiliziya nta bubasha ifite bwo gukemura ibibazo bya politiki ibihugu bifitanye. Nyamara ifite ubutumwa bwo guhanura; Kiliziya igerageza kubwira Abategetsi b’ibihugu. Ariko ikigaragara ni uko batatwumva. Mbese nk’uko byagendekeye Umuhanuzi Izayi, tumeze nk’ababiba mu Butayu. Gusa dukomeza kugira ikizere ko ingemwe Kiliziya irimo kubiba muri iki gihe umunsi umwe zizatanga umusaruro.
Ubu butumwa Kiliziya itanga yizera ko umunsi umwe buzagira umusaruro n’ubwo muri iki gihe bamwe mu bayobozi bigaragara ko batiteguye kubuha agaciro.
Karidinali Ambongo avuga ko Kiliziya ubutumwa bwayo ari uguhanura atari ugutegeka Abanyapolitiki icyo bakora.
Ati”Kiliziya nta bubasha ifite bwo gukemura ibibazo bya politiki ibihugu bifitanye. Nyamara ifite ubutumwa bwo guhanura; Kiliziya igerageza kubwira Abategetsi b’ibihugu. Ariko ikigaragara ni uko batatwumva.
Mbese nk’uko byagendekeye Umuhanuzi Izayi, tumeze nk’ababiba mu Butayu. Gusa dukomeza kugira ikizere ko ingemwe Kiliziya irimo kubiba muri iki gihe umunsi umwe zizatanga umusaruro.”
Cardinal Ambongo yavuze ko ku bwe ibihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi ko nta cyo bikwiye gupfa, asaba ubuyobozi kwimika amahoro kugira ngo abaturage babone uko bakora ibibateza imbere.
Karidinali Fridollin Ambongo ari i Kigali, aho yaje kwitabira Inama ya Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari, abereye umuyobozi.