Yabaye umubwirizabutumwa bwiza w’Umunyamerika wavukiye ahitwa i Charlotte, Carolina y’amajyaruguru ku itariki 7 Ugushyingo, 1918. Billy Graham ni imfura mu bana bane babyawe na William na Morrow Graham.
Akiri umwana nta wiyumvishaga ko azabwiriza abantu barenga milliyoni 215 mu bihugu 185 ku isi yose hatabariwemo abo yabwirije binyuze mu ma radiyo na televiziyo. Ku myaka 16 gusa, Billy Graham ni bwo yatangiye kwitabira inama z’ububyutse zayoborwaga na Mordecai Ham.
Arangije amashuri yisumbuye, Graham yabanje kujya mu ishuri rya Gikristu, Bob Jones ariko nyuma y’igihe gito ahita ahindura ishuri ajya mu ishuri rya Bibiliya ahitwa Florida, ari naho yimikiwe mu 1939.Arangije mu ishuri rya Florida, Graham yakomereje muri Kaminuza ya Wheaton ari na ho yahuriye n’uwo baje kurushinga, Ruth McCue Bell.
Graham yabaye umushumba w’itorero rya mbere ry’aba Baptiste igihe gito maze ahita ajya mu muryango Youth for Christ, umuryango w’ababwirizabutumwa b’abamisiyoneri bigishaga abakiri bato iy’Imana. Mu 1948, yavuye muri uyu muryango kugira ngo abone uko yamara igihe kinini abwiriza ubutumwa bwiza.
Mu rwego rwo gukwirakwiza ubutumwa bwiza, Billy Graham n’abo bafatanyaga bashinze umuryango Billy Graham Evangelistic Association (BGEA) ndetse Graham atangira kunyuza zimwe mu nyigisho ze ku ma radiyo na televiziyo.
Uko yagendaga aterimbere, BGEA yagiye ifungura amashami mu bindi bihugu ndetse inatangira gukora ama cassettes, kwandika ibitabo, n’ ama filimi. BGEA kandi yagiye yitabira ubutumire butandukanye bagiye bahabwa aho batangaga inyigisho ahantu henshi hatandukanye ndetse benshi bagenda bakira agakiza.
Billy Graham yanditse ibitabo byinshi cyane aho twavugamo nka Angels: God’s Secret Agents (1975), How to be Born Again (1979), Death and the Life After (1994) and The Journey: Living by Faith in an Uncertain World (2006). Mu mwaka wa 1992 Billy Graham yasanganywe indwara ifata ubwonko yitwa hydrocephalus mu rurimi rw’icyongereza, ari nabwo yahise yegurira ubuyobozi bwa BGEA umuhungu we, William Franklin Graham.
Umuryango witwa Gallup watangaje ko Bill Graham ari mu bagabo 10 bakunzwe kandi bubashywe cyane ku isi.
Billy Graham ni umuntu benshi bafata nk’icyitegererezo kubera umurava yagaragaje mu murimo w’Imana mu gihe yari mu zima.
Reka tubibutse ko Umwami Kigeli V yakiriye Billy Graham ku wa 1 Werurwe 1960, ubwo uyu Munyamerika yari akubutse mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi aho yari amaze iminsi mu ivugabutumwa. Ibikubiye mu biganiro bagiranye ntibyatangajwe. Umuvugabutumwa Billy Graham yitabye Imana ageze ku myaka 99 .
Menya amwe mu magambo Billy Graham yagiye avuga ashobora guhindura ubuzima bwawe
1.Imana yaduhaye ibiganza bibiri: kimwe cyo kwakira ikindi cyo gutanga.
2.Ibyiringiro by’amahoro adashira ni Yesu Kristo gusa.
3.Mu minsi ishize, umuntu yambajije niba ntatekereza ko Imana yakoze ibidakwiriye, yemera ko ndwara iyi ndwara y’ubwonko kandi narayikoreye ndi umwizerwa. Namusubije ko atari uko mbibona. Umubabaro ni kimwe mu bigize ubuzima bw’umuntu kandi utugeraho twese. Icyangombwa ni ukuntu twitwara iyo umubabaro uje Hari abahita bava ku Mana mu burakari bwinshi cyangwa se kurushaho kuyegera mu kwizera no kudatinya.
4.Kwemeza umuntu ni inshingano y’umwuka wera, guca imanza bikaba inshingano ireba Imana ariko njye inshingano yanjye ni ugukunda.
5.Amarira umuntu yiririra ni ikimenyetso cy’intege nke ariko amarira umuntu aririra abandi ni ikimenyetso cy’imbaraga.
6.Sindi kujya mu ijuru nk’umuntu wabwirije benshi ubutumwa bwiza cyangwa nk’umuntu wasomye Bibiliya cyane ahubwo ngana mu ijuru meze nka cya gisambo cyavuze ku munota wa nyuma kiti, “Mwami unyibuke.