Inama y’amadini ku isi irasaba igihugu cya Isiraheli kuringaniza abasiramu,abakristo n’abayahudi

Inama y’amadini ku isi irasaba igihugu cya Isiraheli kuringaniza abasiramu,abakristo n’abayahudi

Muri raporo yagejejwe kuri World Council of the Churches (WCC),ivuga ko abakristo baba ku butaka butagatifu i Yerusalemu bakomeje kugirirwa nabi n’abahezanguni bo mu idini ya kiyahudi.

Nkuko Christian today ibivuga,mu mezi ashize ,iterwa ry’abakristo,insengero n’ahantu hasengerwa,cyane cyane muri Yerusalem na Haifa,hagaragaye ibikorwa byo kwangiza insengero n’ibintu by’abakristo.

Amagambo yo kubatoteza no kwangiza ibyabo ,bikorwa cyane cyane n’abahezanguni bo mu idini ya kiyahudi

Umunyamabanga w’inama y’amadini ku isi Marianne Ejdersten yasabye leta n’abategetsi ba lsiraheli kwita ku burenganzira bungana bwa kiremwamuntu no kumenya ko ibyo bitero n’ihohoterwa rikorerwa abanyepalestina,amadini abakristo,abasiramu biri mu nshingano zabo kandi ko bagomba kugira uburenganzira busesuye ku hantu hatagatifu ho gusengera.

Yakomeje kandi yemeza ko bizwi ko Yerusalemu ari umurwa wera ku madini atatu:idini rya kiyahudi,Abakristo n’abayisilamu.

Yerusalemu ni umujyi ufatwa nk’ahantu hatagatifu kuri ayo madini yose,abashinzwe amadini ku isi bakaba bemeza ko iyi myitwarire y’abahezanguni ishobora kuba intandaro y’ibice.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x