Uyu munsi itsinda riyobowe na EV Julier Earl rituruka mu muryango [Crazy About You Ministries] ku gicamunsi cya taliki 10 Kanama 2023 baganiriye n’itangazamakuru mu rwego rwo kwibutsa abanyarwanda by’ umwihariko abaturage ba Bugesera ko bazaniwe agaseke kuzuyemo ubutumwa bwiza bwa Kristo .
Muri iki kiganiro cyaranzwe n’ibibazo babazwaga n’abanyamakuru bagarutse ku nkundura y’iryamana ry’abahuje ibitsinda rikomeje gufata intera ku isi yose. Dore ko benshi bemeza ko muri iyi minsi hashyizwemo imbaraga cyane mu gushaka uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina.
Mu gahinda kenshi [EV Julie] yavuze ko Igihugu cya America cyafashwe n’ubusazi kandi bafite ubuyobozi , ariko bukaba bukomeje kujya kure y’Imana ndetse no kubajyana hirya y’ukuri , kandi ariko kubabatura ingoyi y’icyaha .
Ev Julie yakomeje avuga ko hakomeje kugaragara n’ubwiyongera bwabahinduza ibitsina , kubeshya no kwiba nabyo byafashe intera, ibyo byose byitwa ibyaha kuko iyo bantu babikoze byangiza umutima w’Imana.
Muri iki kiganiro Ev Julie yakomeje avuga ko umuryango [Crazy about you ministries ] ufite umutwaro wo kumenyekanisha ijambo ry’Imana ry’ukuri ku bantu ,kuko ngo iyo ugiye mu rukundo na Yesu uba ushaka kumunezeza . Yesu ushaka ko akubamo akakubabarira ko ukwiye kwemera akaguhindura n’urukundo rwa Yesu .”Ntabwo warwanya icyaha utanyuze mu rukundo kandi utanyuze mu kuri no mu rukundo rw’Imana.”
Uyu mukozi w’Imana yakomeje avuga ko iyo hari ubuyobozi bwubaha Imana ari ikintu gikomeye. Kandi ko bikwiye kubisaba .
Icyakora n’ubwo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yahagurutse isaba ko abaryamana bahuje ibitsina bahabwa uburenganzira mu bihugu bitandukanye , Ev Julie Earl agaragaza ko nubwo ibyo byose bikorwa hakigaragara abantu benshi muri America batemera ibyo bikorwa biteye isoni by’abaryamana bahuje ibitsina kuko ngo bikomeretsa imitima bikangiza imiryango . Ati ” Umwana akenera nyina cyangwa se , rero ko hakenewe urukundo rw’Imana kugirango habashwe gukosorwa ibyo biri hirya y’ukuri kw’Imana.”
Asoza ikiganiro ,Ev Julie yasabye abakristo bose bo mu Rwanda kuvuga ukuri ntibaceceke urukundo rw’Imana. Yongeye ho kandi ko bakwiye kubwira abantu ko iyo mico ibangamira kandi yangiza imiryango .
Yasabye abashaka kwigira abagore kubireka kuko bizabagiraho ingaruka bakazabyicuza. Asaba abakristo kubivuge cyane kugirango bihagarare.
Kuri iki kibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina, bimwe mu bihugu by’afurika bitabishyigikiye .byatangiye guharikirwa inkunga . Aho ku ikubitiro leta ya Uganda iherutse kumenyeshwa na Bank y’isi ko ihagaritse inkunga ku imishinga itandukanye .Bank y’isi igaragaza ko icyo cyemezo cyafashwe kubera ko iki gihugu gikomeje kutubaha uburenganzira bwa muntu biturutse itegeko bemeje rihana abatinganyi ryatowe.
Ibi bibaye mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo habe igitaramo [RUHUHA FOR JESUS] giteganyijwe kuba taliki 11-13/08/2023 mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera .
Mu itegurwa ry’iki giterane [ RUHUHA FOR JESUS] hateganyijwe ko kizajya kibanzirizwa n’amahugurwa y’abakozi b’Imana azajya atangira saa 9h00-12h00. Igiterane cyo kizajya gitangira saa14h00-19h00 z’umugoroba, ku kibuga cya Ruhuha mu karere ka Bugesera .