Korali Rubonobono , Urukundo,Abatwaramucyo ndetse na Ahadi , aya makorali yose abarizwa mu itorero ADEPR yunze ubumwe mu kumenyekanisha ubwami bw’Imana bateguye igiterane cyiswe “intego ivuga ngo” Nkwiriye gukora imirimo w’uwantumye hakiri ku manywa kuko bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora(Yohana 9:4).
Aya makorali akaba yariyemeje gukorera mu bumwe mu ntego yo kuzamura umurimo w’Imana,Ubu buri Korali muri izi yakajije imyiteguro y’iki giterane ngarukamwaka aho muri uyu mwaka wa 2023 kizaba kuva kuwa 26 -27 Kanama kikazabera kuri ADEPR Rubona ho mu karere ka Rubavu.
Umuhuzabikorwa w’iki giterane Habimana Jean Marie Vianey ahganira ni itangazamakuru yavuze ko izi korali zafashe umugambi wo kwihuriza hamwe bakora icyo bise “Jumelage” mu ntego yo kwagura ubwami bw’Imana binyuze mw’ivugabutumwa ritandukanye ndetse no kunganirana mu iterambere rya buri korali no gufasha amaparuwasi n’imidugudu buri korali ibarizwamo n’itorero rya ADEPR muri rusange n’ahandi hose nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo mugende mu mahanga yose mu bwirize ubutumwa bwiza.
Aha yagize ati:”No muri uyu mwaka wa 2023 iki giterane tugiye gukora kuri ADEPR Rubona dufite intego yo gutangiza umushinga wo kubaka urusengero rugezwego rwa ADEPR Rubona kandi n’undi muntu wese wakenera kudufasha mugutangiza uwo mushinga ,adahejwe yanyura kuri numero ya Momo Pay ariyo *182*8*1*911274#(ADEPR Rubona) cyangwa kuri Bank account iri muri BK:100127859048”.
Bwana Habimana avugako iri huriro ryatangiye mu mwaka wa 2015 ati:”Twabitekereje bivuye ku gikorwa cy’urukundo korali Rubonobono twakoreye hamwe na korali Urukundo y’i Gihogwe icyo gihe twabatije ibyuma bya muzika mu giterane bari bafite maze bibakora ku mutima badusabako twagirana ubumwe mu murimo w’Imana nuko igitekerezo kiza gutyo kiremerwa n’aya makorali abiri y’ i Rubavu aza kuzamo dukora Jumelage y’amakorali 4 maze muri 2017 dutegura igiterane cya mbere dukomeza gutyo kugeza magingo aya”.
Muri iki giterane cy’ivugabutumwa duteguriwe n’aya makorali 4 yibumbiye muri Jumerage bise ARUA(A=Ahandi-R=Rubonobono-U=Urukudo-A=Abatwaramucyo) bazaba bari kumwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev.Pastor Uwambaje Emmanuel umushumba wa ADEPR ururembo rwa Rubavu,Pastor Jeremiah Binyonyo,Pastor Munezero Jean Damascene na Ev.Barakagira Pascal.
Aya makorali 4 azafatanya n’izindi Korali zirimo Hermoni ya ADEPR Rubona,Korali Umucyo hamwe na Korali Abagenzi kikaba kizajya kibera kw’ishuri ribanza rya Rubona .