Ijambo Hallelujah ni ijambo ry’igizwe n’amagambo abiri,Hallel bisobanura”shima”na “Yah”bisobanura lmana.Ibi bishaka kuvuga ko Halleluya bivuga ngo”shima Imana”cg se lmana ishimwe.
Iri jambo ryabonetse bwa mbere muri bibiliya mu gitabo cya Zaburi.Muri iki gihe usanga abakristo n’abavugabutumwa batazi igihe cya ngombwa rikwiye gukoreshwa,aho usanga mu nsengero haterwamo Hallelujah nyinshi ariko zidafite igisobanuro nk’icyo twavuze haruguru.
Ubundi iri jambo abaheburayo bo barivugaga bahinda umushyitsi kuko iri jambo ririmo Imana, kandi kuvuga Imana mu izina byari biteye ubwoba kuri bo,ariko muri iki gihe cya none abantu bavuga iri jambo batabanje kubitekerezaho na mba ahubwo ari ugupfa kuvuga gusa.
Abakristo batari bake kuri iki gihe kuberako batasobanuriwe Hallelujah icyo bivuga,ndetse n’abavugabutumwa bagapfa kuyitera uko babonye ,byatumye Hallelujah iba ijambo ritanga morali mu nsengero,aho ubwiriza avuga hallelujah ashaka kuvuga ngo “mwakurikiye?”
lyo amaze kuvuga atyo baramusubiza ngo “Amen”nabyo bisobanurwa ngo yego turakumva.Ni mugihe nyamara “Amen” ari ijambo rivuga ngo”bibe bityo”.
Muri iki gihe abantu bakwiye kwitonda kuko ijambo ry’Imana mu gitabo cy’umubwiriza rivuga ngo “iby’Imana bikwiye kwitonderwa”.