ABO TURIBO

Iyo usomye Bibiliya 2Abakorinto1:20 usangamo amagambo uvuga ati”ibyo Imana yasezeranyije  byose ,muriwe ni mo yee “iri. Ni cyo gituma ariwe udutera kuvuga ngo “Amen. Kubera amasezerano Imana yaduhaye kandi asohora byatumye urubuga turwita Isezerano.rw.

 Tuje mu ruhando rw’itangazamakuru rikoresha murandasi tugamije gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu kuvuga ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana, twifashishije gutangaza amakuru ku murimo w’Imana ukorwa hirya no hino mu matorero. 

Tuzabagezaho amakuru anyuranye ku bivugwa mu birebana n’umurimo w’Imana. Tuzihatira kandi cyane kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze munyandiko ndetse n’indirimbo z’amajwi (AUDIO) n’amashusho  (VIDEO), kandi tugendeye ku murongo nyawo w’itangaza makuru.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x