Karidinali Malcolm Ranjith wo muri Sri Lanka arashimira Papa Fransisiko ku nkunga yatanze y’ amayero 100.000 yo gufasha imiryango y’abarokotse ibitero by’iterabwoba byo ku cyumweru cya Pasika 2019.
Mu kiganiro Vatikani News, yagiranye n’ Arkiyepiskopi wa Colombo , yavuzeko ari inkunga ije mugihe igihugu cya Sri Lanka cyugarijwe n’ ibibazo by’ubukungu,na politiki, Karidinali Ranjith Arkiyepiskopi wa Colombo, wanakoreye i Vatikani imyaka myinshi, yavuzeko iyo nkunga Papa yatanze izafasha imiryango igera kuri 400, iherereye mugace kubasiwe n’ibitero aho abagera kuri 269 bahasize ubuzima.
Karidinali kandi yanagarutse ku bibazo by’umutekano . Yavuzeko ngo kugirango Sri Lanka itekane ari uko hakemurwa ibibazo by’ubukungu na Politike bidahagaze neza muri iki gihe.