Ihuriro ry’Abepiskopi muri Aziya rirasaba inkunga y’amasengesho mu gihe ritegura gutangiza inama rusange ya 50 muri uku kwezi kwa Kanama, hagamijwe kwerekana icyerekezo cyabo mu myaka iri imbere.
Iri huriro ry’Abepiskopi muri Aziya (FABC) rizatangiza Inama rusange yaryo ku ya 22 Kanama, ihuriro rizabimburirwa n’umuhango wo guha umugisha Kiriziya yitiriwe Mt Nicholas Bunkerd Kitbamrung iherere i Bangkok,muri Tayilande.
Ihuriro ry’inama y’abepiskopi muri Aziya ryashinzwe mu 1970,ni mu gihe Papa Pawulo wa VI yagiriraga uruzinduko i Manila, ninabwo Abepiskopi bo muri Aziya bari bateranye bwa mbere.
Mu mwaka wa 2020, iri huriro ry’Abepisikopi muri Asia ryijihije isabukuru yimyaka 50, ngo kugira ngo rishimangire ubumwe, muri iyi nama rizashyiraho icyerekezo cy’imwaka iri imbere.