Abakristo bavuga iki ku ikoranabuhanga

Abakristo bavuga iki ku ikoranabuhanga

Ni kenshi mu myaka yashize abakirisito bamwe na bamwe bumvikanaga bavuga ko kuba ibintu byo gukoresha ikoranabuhanga bikoreshwa mu bijyanye n’iyobokamana ari ukuvanga ibintu bidakwiye kuvangwa bakavuga ko ibintu by’Imana bitagakwiye kuvangwa n’ibigezweho.

Kuri ubu bamwe mu bakirisito  basengera mu madini n’amatorero atandukanye baravuga ko bishimira ko  imyumvire y’abakirisito yahindutse ko ubu bemera ko ikoranabuhanga rifite akamaro mu gukoreshwa muri za gahunda zigendanye n’ibya gikirisito.

Ibi babitangaje mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru Isezerano.rw, kuri uyu wa 25 Kanama 2022. Anne  Jantille, umwe mu bakirisito basengera mu itorero rya Yehova, avuga ko abona imyumvire y’abakirisito ku by’ikoranabuhanga mu nsengero yarahindutse babonye ko bituma ubutumwa bwiza bugera kure.

Ati” byarahindutse ntabwo bikiri nka mbere, cyera mu myaka yashize  wabonaga abantu barishyizemo  imyumvire bumva ikoranabuhanga bakabifata nk’aho ari ibintu bya satani ntibumve ko rishobora gukora no mu buzima busanzwe, wabonaga bigoye kugira ngo abakirisito bumve ikoranabuhanga ariko ubu n’aho tuba turi kwigishirizwa twagiye gusenga, usanga bakoresha  ama furati.

Mbese ubona ko babonye ko tugomba kujyana n’iterambere tukava muri analoge tukajya muri digitali, Abakirisito ntabwo bacyumva ko ari ibintu bibi twabonye ko ari uburyo bwo koroshya kugira ngo ubutumwa bwiza baba bashaka kutugezaho bukwirakwire bugere kure kandi ubona ko abakirisitu tubyumva neza ,Birashimishije.”

Iraguha Christopher usengera mu itorero ry’ADEPR, avuga ko cyera abantu bari batara sobanukirwa  akamaro k’ikoranabuhanga ariko ko ubu bamaze kubona akamaro karyo, ndetse ko ritaje kugusha abantu. Ati” cyera ntabwo abantu bakoreshaga ikoranabuhanga cyane, kandi ntabwo ryaje kugira ngo abantu bagwe  ahubwo ryaje kudufasha kugira ngo ridufashe gutekereza iterambere ry’ejo hazaza.

Mu itorero ikoranabuhanga ridufasha muri byinshi nk’ubu iyo abantu babaye benshi mu rusengero dukoresha ikorana buhanga bigatuma n’abari kure bareba ibiri kubera mu rusengero byose. Nka mbere hari igihe abantu babaga benshi mu giterane ugasanga hari abatari kureba ariko ubu dukoresha porojegiteri bose bakareba, urumva y’uko ikoranabuhanga hari ibintu byinshi ryakemuye byaje ari inyungu z’abakirisito muri rusange.”

Christopher akomeza vuga ko n’ubwo hari abakirisito bake bo mu matorero batari babyumva, ariko bazajya bagenda bumva akamaro karyo nabo bakarikunda.   Ati” Usanga hari abakirisito bamwe na bamwe baba batari bumva akamaro karyo mu nsengero ariko abantu benshi bemera ko rifite akamaro , abo bandi nabo uko bagenda babona abandi babyemera nabo bazajya barushaho kuryemera.”

Pasiteri,  Desire Habyarimana ukorera umurimo w’Imana mu itorero ADEPR nawe ahamya ko umubare munini w’abakirisito bamaze guhindura imyumvire ku gukoresha ikoranabuhanga kandi ko bifite akamaro kanini.

Ati” umubare munini w’abakirisito bahinduye imyumvire bumva ko ikoranabuhanga ari ryiza, hasigaye bacye batari babyumva bumva ko bagomba kuguma ku bya cyera, ariko ikoranabuhanga ni ryiza ridufitiye akamaro kanini, nko mu gihe cya covid ubwo insengero zari zifunze ni ryo twakoreshaga n’ubu ushobora kubwiriza mu kindi gihugu utavuye aho uri.”

Aba bose batanga inama ku bantu batari bumva ko ikoranabuhanga rifite akamaro mu murimo w’Imana bababwira ko iyo ikoranabuhanga rikoreshejwe neza riba ari ryiza, ndetse ko ibyo uhisemo kurikoresha aribyo rikora bityo bagakomeza bashishikariza abakiristo gukomeza kurikoresha mu buryo bwiza.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x