Umupasiteri usambana aba ari urupasiteri-Umuhanuzi Riziki Chantal

Umupasiteri usambana aba ari urupasiteri-Umuhanuzi Riziki Chantal

Umuvugabutumwa akaba n’umuhanuzi Riziki Chantal abinyujije ku muyoboro we wa Youtube, yabwiye abantu ubutumwa bukomeye buboneka mu gitabo cya Hoseya 8:1-5 hagira hati:”shyira impanda mu kanwa, azaza nk’igisiga agwire urusengero rw’uwiteka kuko bishe isezerano ryanjye bakica amategeko yanjye. Bazantakira bati Mana yacu twebwe abisiraheli turakuzi. Isiraheri yataye ibyiza, nawe umwanzi aramuhiga. Bimitse abami nta bitegetse, bishyiriraho ibikomangoma, ntabizi.  Biremeye ibigirwamana mu ifeza yabo n’izahabu yabo, bituma bacibwa.”

Iki kiganiro, cyatambutse kuri uyu muyoboro ku itariki ya 26/09/2022 kimara iminota 36 n’amasegonda 10.

Ubutumwa bukubiye muri iki kiganiro, burasaba abantu kwisubiraho cyane cyane abagomeye Imana, ngo cyane ko muri iyi minsi hari ibigaragara mu nsengero byafatwaga nk’ikizira mbere. Uyu mukobwa w’umuhanuzi Riziki Chantal yagaragaje ko mu nsengero abapasiteri bashyize imbere amafaranga, abaririmbyi batwarwa no gucuranga ibyuma gusa, bikajyana n’uko ngo icyaha cy’ubusambanyi cyamaze kwikwa mu bakristu no mu bahora mu nzu y’Imana.

Riziki Chantal yavuze ko hari abapasiteri bamwe babyaye abana hanze, abaririmbyi bamwe bakaba bahetse abana batari ab’abagabo bashakanye. Aboneraho kubwira abateshutse ku murimo w’Imana ko, igiye kwiyizira.

Ku munota wa gatandatu w’iki kiganiro, Riziki Chantal yagaragaje ko bibabaje kuba mu gihugu huzuye Chorale nyinshi ariko zivuga Yesu wo kumunwa gusa.

Ati:”Tugeze ku rwego rwo gushyingira abageni batwite, tugeze ku rwego umuntu ashaka umugore wa kabiri , itorero rigasibanya kubera amafaranga.”

Akomeza agira ati:”Muravuga Yesu wo ku munwa gusa! nta n’ushyira umuneke umurwayi uri kwa muganga! nta n’usura umuntu kuri Gereza?

Uyu muhanuzi asoza ikiganiro asaba abantu bose, kurushaho kwegera Imana kandi bibuka aho Imana yabakuye.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x