Huye:  Kubabarira karindwi inshuro mirongo irindwi karindwi bimaze gutanga umusaruro mu bumwe n’ubwiyunge

Huye:  Kubabarira karindwi inshuro mirongo irindwi karindwi bimaze gutanga umusaruro mu bumwe n’ubwiyunge

Mu karere ka Huye bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi baravuga ko bamaze kwimika muri bo umuco wo kubabarira karindwi inshuro mirongo irindwi karindwi ababiciye ababo muri Jeanoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bikaba bimaze gutanga umusaruro ugaragara mu bumwe n’ubwiyunge.

Uby’iyi mvugo yo kubabarira, igaragara mu mugani w’abantu babiri barimo umwenda Yesu yaciriye abigishwa bw, ubwo Petero yari amubajije ikibazo muri  Matayo 18:1-35

Muri iki gice, hagaragaramo ko Petero Yesu ygereye Yesu akamubaza ati:” “Databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?” Yesu aramusubiza ati: “Sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi.” akomeza ababwira inkuru ikurikira.

Ni cyo gituma ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umwami washatse kubarana n’abagaragu be umubare w’ibyo yababikije. Abanje kubara, bamuzanira umwe muri bo yishyuza italanto inzovu. Ariko kuko yari adafite ibyo kwishyura, shebuja ategeka kumugura n’umugore we n’abana be n’ibyo afite byose, ngo umwenda ushire. Umugaragu aramupfukamira aramwinginga ati ‘Mwami, nyihanganira nzakwishyura byose.’ Shebuja aramubabarira aramureka, amuharira umwenda. “Ariko uwo mugaragu arasohoka, asanga umugaragu mugenzi we yagurije idenariyo ijana, aramufata aramuniga, aramubwira ati ‘Nyishyura umwenda wanjye.’ Umugaragu mugenzi we yikubita hasi, aramwinginga ati ‘Nyihanganira nzakwishyura.’ Ntiyakunda maze aragenda amushyira mu nzu y’imbohe, kugeza aho azamarira kwishyura umwenda. Abagaragu bagenzi be babonye ibibaye barababara cyane, baragenda babibwira shebuja uko bibaye byose. Maze shebuja aramuhamagara aramubwira ati ‘Wa mugaragu mubi we, naguhariye wa mwenda wose kuko wanyinginze, nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe nk’uko nakubabariye?’ Shebuja ararakara, amuha abasirikare kugeza aho azamarira kwishyura umwenda wose. Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye mu mutima.”

Mu karere ka Huye bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, uwavuga ko uyu mugani bawushyira mu bikorwa kandi wabagiye mu mutima n’ubwenge nti yaba abeshye. Bitewe n’uburyo bafashe iya mbere bakababarira ababiciye ababo urwagashinyaguro mu 1994.  Ibi babigezeho, mu bihe bitandukanye babifashijwemo n’umuryango Association Modeste et Innocent aho imiryango 98 kwiyunga mu gihe kingana n’amezi atandatu abanza y’umwaka wa 2022 hakoreshejwe ibiganiro by’ubuhuza ku mpande zombi.

Iyi ni gahunda  AMI yatangije, mu turere twa Huye na Nyaruguru, mu bihe byari bikomereye umubano w’abaturage cyane cyane abari mu ruhande  rw’imiryango y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uruhande rw’abayirokotse aho nta wanyuraga ku wundi ngo amusuhuze, barebana ay’ingwe, bikanabangamira iterambere n’ imibereho myiza byabo.

Magingo aya, bageze ku rwego rwo guhura bakaganira ku bibatanya, abagize uruhare muri Jenoside bagasaba imbabazi abo bahemukiye, abandi bakazibaha bagakomeza intambwe ibaganisha ku iterambere ku buryo mu Mirenge ya Maraba, Karama, Simbi na Rwaniro imiryango 98 imaze gutera iyi ntambwe.

NIKOZUBAKWA Emmanuel wo mu Murenge wa Karama wakoze Jenoside yakorewe abatutsi akanabihanirwa, yasabye imbabazi abo mu muryango w’uwo yiciye umwana. Nabo, nyuma yo kumutega amatwi bazimuha batazuyaje barahoberana nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati:” Uwo mwana yari yihishe iwanjye, interahamwe ziza kuntegeka kumwica. Mukubita ubuhiri, arapfa. Uyu munsi nasabye imbabazi uwo nahemukiye, yazimpaye ubu ndumva nishimye. Niyemeje ko, ntazongera kumuhemukira.”

TWAGIRAMARIYA Irene, nawe wo mu Murenge wa Karama, we ngo yagiye mu gitero kishe umwana w’umuturanyi we. Yaje kubihamywa n’inkiko abifungirwa imyaka 15. Nawe yasabye imbabazi uwo yahemukiye, arazimuha.

Ku ruhande rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabwa imbabazi, bavuga ko iyo bazisabwe bazitanga kandi bikabaruhura umutima kuko nibura hari n’amakuru amwe namwe bamenya ku iyicwa ry’ababo.

Mukarutesi Euphrasie wo mu Murenge wa Karama yagize ati:” Uriya mudamu (TWAGIRAMARIYA Irene) namuhaye imbabazi kuko yanampishuriye ko yagiye mu gitero kiciwemo umwana wanjye ntari mbizi.”

“Ubu tugiye kubana neza, dusurane, dushyingirane, tunafashanye no mu yindi mirimo yose nk’abavandimwe.”

Abayobora bakanafasha mu biganiro  by’ubuhuza hagati y’izi mpande zombi bagaragaza ko, hari intambwe igenda iterwa. Gusaba imbabazi ku wakoze icyaha ngo bivuze ikintu kinini mu mubano w’abantu nkuko umuhuzabikorwa wa Association Modeste et Innocent (AMI) Bizimana Jean Baptiste) abisobanura.

Ati:” Iyi ni gahunda twita iyo kuvura imibanire, ishingira ku byiciro bifite icyo bipfa. Uko twagiye twerekana umumaro w’igikorwa nk’icyo ngicyo, uko Leta y’u Rwanda nayo igenda ikangurira abanyarwanda ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, usanga impande zombi ( abarokotse Jenoside n’abayikoze) biyunzemo imbaraga. “

“Dufite imiryango yongeye irasubirana, ikora n’amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, afite ibikorwa by’iterambere ahuriyeho, dufite ibikomere by’umutima byagiye bikira, rero navuga ko ari igikorwa kirimo gitanga umusaruro.”

Umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe ibikorwa by’itorero n’ubumwe n’ubwiyunge, Boniface Niyibizi avuga ko kuba hari intambwe igenda iterwa mu bumwe n’ubwiyunge, ari byiza kandi hari umukoro abaturage bakwiye kugira.

Yagize ati:” Icyo dusaba abaturage, ni ukwakira aba bagororwa bari gusoza ibihano kuko ibyaha bakoze, barabiryojwe bakora n’uburoko, burarangira. Iki gikorwa cyo gusaba imbabazi uwo wahemukiye, ni ingenzi kuko buriya iyo ubana n’umuntu uzi ko yaguhemukiye nta n’akajisho agutera ngo akubwire ati: “wambabariye ko naguhemukiye, ntabwo biba byiza.”

Kugeza ubu imibare igaragagaza ko, iyi gahunda y’ubuhuza hagati y’abo mu miryango y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafunguwe, n’uruhande rwabo yahemukiye imaze guhuza imiryango isaga  1000 mu turere twa Huye na Nyaruguru, kandi ibikorwa nk’ibi Association Modeste et Innocent (AMI) ikaba ikibikomeje.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bababariye ababiciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bamaze kwimika muri bo umuco wo kubabarira

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x