Bamporiki wagiye agaragara mu bikorwa bya gikristo ndetse akanasengera mu itorero rya ADEPR rimwe na rimwe, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Ubushinjacyaha bwaregaga ibyaba bibiri Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco.
Birimo icyaha cyo kwakira indonke nk’icyaha cya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite. Ku wa 21 Nzeri Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko kumuhamya ibyo byaha, rukamukatira igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 Frw.
Yatangiye gukurikiranwa ubwo uwitwa Gatera Norbert ufite Uruganda rwitwa Norbert Business Group rutunganya inzoga, yandikiye Umunyamabaga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, atanga ikirego cy’akarengane akorerwa na Bamporiki.
Yavuze ko amutoteza amusaba ruswa, ngo natayimuha azafungisha ibikorwa bye. Yabishinganishaga ko umunsi byafunzwe, azaba ari Bamporiki ubyihishe inyuma. Ibyo bikorwa birimo uruganda rukora za Gin n’ubusitani buzwi nka Romantic Garden buherereye ku Gisozi.
Nyuma y’iminsi umunani atanze ikirego kuri RIB, Gatera yandikiye n’Umujyi wa Kigali ko uruganda rwe rwafunzwe kubera ko rutujuje ibisabwa, ku makuru ngo yatanzwe na Bamporiki.
Yigiriye inama yo gushaka Bamporiki ngo amufashe kuba rwafungurwa, bemeranya guhurira kuri Grande Legacy Hotel.
Bamporiki ngo yamwijeje ko azamuhuza na Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, akamufasha gufungura urwo ruganda.
Ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022, Gatera Norbert ari kumwe n’inshuti ye, bahuye na Bamporiki ari kumwe na Dr Mpabwanamaguru.
Icyo gihe ngo Bamporiki yasabye Gatera kujya kuzana ya mafaranga, ayahagejeje, Bamporiki atanga itegeko ry’uko bayashyira kuri ’Reception’ nk’uko ubushinjacyaha bwabisobanuye.
Ubwo umwanzuro w’urukiko watangazwaga kuri uyu wa Gatanu, isomwa ry’urubanza ryari ryitabiriwe n’imbaga y’abanyamakuru n’abandi bantu bo mu muryango n’inshuti za Bamporiki.
Umucamanza yahereye ku cyaha cyo gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.
Yavuze ko ku ruhande rumwe, Urukiko rusanga Bamporiki yarakoraga muri Minisiteri idafite aho ihuriye n’inzego zishinzwe imyubakire cyangwa inganda, bityo adakwiye guhuzwa no kuba yarakoresheje ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Icyo yakoze ngo ni uguhemukira inshuti ye, ayisezeranya kuyivuganira.
Naho ku cyaha cyo kwakira indonke, umucamanza yavuze ko Urukiko rusanga nta mafaranga Bamporiki yigeze afata mu ntoki ze, cyane ko bakimara kuyazana yatanze itegeko ry’aho agomba gushyirwa muri Grande Legacy Hotel.
Ibyo byatumye icyaha cyo kwakira indonke gihinduka, ahubwo kiba ko yakoresheje umwanya w’umurimo afite agatwara iby’abandi.
Icyaha cyo gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko cyagumyeho, kuko n’ubwo yizezaga inshuti ye kuyifasha, yabikoraga nk’umuntu wari umuyobozi mukuru mu mirimo ya Leta.
Icyakora, umushinjacyaha yavuze ko Urukiko nyuma yo gusuzuma imyiregurire ya Bamporiki, rwasanze igize impamvu nyoroshyacyaha, bityo mu kumuhana bikwiye gushingirwaho.
Urukiko rwavuze ko rusanga igihano gikwiriye guhanishwa Bamporiki ari igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw.
Ku bijyanye n’isubikagihano yari yasabiwe n’umwunganira mu mategeko, Urukiko rwavuze ko rusanga kugisubika nta somo byaba bitanze, kuko ibi byaha yabikoze ari umuyobozi ukwiye kubera abandi urugero.
Bamporiki yaburanye uru rubanza adafunze. Bisobanuye ko mu gihe atajuririra iki cyemezo, agomba gutabwa muri yombi.
Ingingo ya 186 y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko iyo uregwa aburana adafunze, agakatirwa igihano cy’igifungo, akomeza kuburana adafunze iyo yajuririye icyo cyemezo.
Ingingo ya 181 iteganya ko kujurira bikorwa mu gihe kitarenga iminsi 30 uhereye ku itariki urubanza rwaciriweho ku muburanyi wari uhari cyangwa ahagarariwe igihe urubanza rwacibwaga.
Icyo gihe gikurikizwa kandi ku muburanyi wamenyeshejwe mu buryo bwemewe n’amategeko, umunsi urubanza ruzacibwaho ntaze cyangwa ngo yohereze umuhagararira.
Muri icyo gihe, kujurira bikorwa mu gihe cy’iminsi 30 uhereye ku itariki urubanza rwamenyesherejwe umuburanyi utari uhari igihe rwasomwaga.