Chorale iriba, Théo Bosebabireba, na Pasiteri Théogène bitabiriye Nyanza shima Imana abakrisu basabiwemo kurwanya amavunja

Chorale iriba, Théo Bosebabireba, na Pasiteri Théogène bitabiriye Nyanza shima Imana abakrisu basabiwemo kurwanya amavunja

Kuri iki cyumweru, mu karere ka Nyanza habereye igitaramo kiswe Nyanza shima Imana, cyateguwe hagamijwe guhimira Imana ibyo yakoreye abaturage b’Akarere ka Nyanza bikubiye mu nkingi eshatu z’imiyoborere myiza, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Muri iki giterane, Chorale Iriba yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Taba mu Rurembo rwa Huye yaririmbye indirimbo zayo zose zagiye zikundwa zirimo, iyitwa “Nta kibasha kurogoya”, “Jehova Shama,”, “Wa munsi wageze,” n’izindi….

Uwiringiyimana Thèogene ukubutse mu gihugu cya Mozambique aho yari yagiye mu ivugabutumwa akakirwa bidasanzwe, yaririmbye indirimbo ze zagiye zikundwa mu bihe bitandukanye ziganjemo izirimo ubutumwa bugaragaza ko umuntu uyu munsi ashobora kubaho nabi ariko ejo Imana ikamutera iteka akabaho neza, aboneraho gusaba abantu kwirinda kwiheba ahubwo bagahora bashima Imana yo mugenga wa byose.

Pasiteri Théogène Nyiyonshuti uzwi ku izina ry’inzahuke nyuma yo kuba mu buzima bwo ku muhanda mu mujyi wa Butare n’uwa Kigali akaza gukizwa ubu akaba ari umuvugabumwa, yahaye abaturage ubuhamya bw’ubuzima bwe, bahereza Imana icyubahiro ku bw’imirimo ikomeye yamukoreye.

Pasiteri Théogène yabifatanyije no kubwiriza ijambo ry’Imana abitabiriye Nyanza shima Imana, maze umubare munini  wiganjemo uw’urubyiruko, rwiyemeza kureka gukora ibibi, bakaba abaturage beza batanywa ibiyobyabwenge. Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Kayitesi Nadine yasabye abaturage, kuba abakristu beza mu nsengero no hanze aho batuye bikaba uko. Yabasabye kwitabira umurimo kandi bakubahiriza gahunda za Leta, aho gutwarwa no kujya mu nsengero gusa, abana bakarwara bwaki, bakarwa amavunja,

Yibukije abari bahari ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi kugira ikerekezo cyo gukorera ku mihigo, ibintu n’ijambo ry’Imana ryemera rikanagaragaza ko guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga.

                                                          Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine

Yagize ati:” Ninde Pasteur, Padiri cyangwa Sheih wakwishimira kugira umukristo cyangwa umuyisilamu ufite imirire mibi? Urarana n’amatungo mu nzu? Urwaye amavunja? wanze kugana ishuri? Watewe inda imburagihe? ufite amakimbirane mu muryango n’ibindi……..?”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abayobozi ari ngombwa kwisuzuma, ngo bamenye ibyo bamaze kugeraho n’ibyo basigaje gukora.

Mu miyoborere myiza, abaturage b’Akarere ka Nyanza bashimiye Imana ko yabarinze iyegura rya hato na hato ry’abayobozi batuzuza inshingano ryuvikana hamwe na hamwe mu tundi turere, bashimira Imana ko mu bumwe n’ubwiyunge bahagaze neza, ko hubatswe umurenge wa Kigoma, w’igorofa n’ibindi…..

Mu bukungu,  bashimiye Imana ko hubatswe imihanda irimo n’uwa kaburimbo Maranatha-Gihisi-Mugonzi ureshya na km 4 wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 1,5. Hubatswe kandi  agakiririro kagezweho kuzuye gatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 1.3. Hari kandi n’uruganda rukora insinga z’amashanyarazi narwo rwuzuye muri uyu mwaka bashimiye Imana ko rwatanze imirimo ku baturage. Ibi byiyongraho kuba basigaye bahinga bakeza, ku bw’uko Imana ibaha imvura n’izuba bikwiriye.

Pasiteri Niyonshuti Theogene ubuhamya bwe bwatumye benshi bihana
Chorale Iriba yaririmbye indirimbo zayo zose zikunzwe
                 Umuhanzi Theo Bosebabireba ni umwe mu basusurukije abantu
                           Abayobozi mu madini yose bari bahari
                   Abaturage bitabiriye Nyanza shima Imana ku bwinshi
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x