Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yahurije hamwe abayobozi b’amadini n’amatorero , ibasaba kugira uruhare mu bikorwa byo gushyigikira ko abana bakingirwa icyorezo cya Covid-19.
Iyi nama, ibaye mu gihe hashize iminzi itageze ku cyumweru Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko igiye gutangira gukingira icyorezo cya COVID-19 abana bari hagati y’imyaka 5-11 hagamijwe kubarinda kwibasirwa no kurembywa nacyo.
Iyi nama, yabereye muri hoteri imwe yo mu mujyi wa Kigali, abayobora aya madini n’amatorero mu Rwanda bayisoza biyemeje gushishikariza abakristu babo bafite abana bari muri iki kigero, kubakingiza COVID-19.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko COVID-19 igera mu Rwanda, hari bamwe mu baturage bagiye baseta ibirenge mu bikorwa byo kwikingiza ariko abayobozi b’amadini n’amatorero bagira uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire ya bamwe bumvaga ko urukingo rwa COVID-19 ari igikoresho cya Anti-kristro bityo igikorwa cyo kwikingiza kiritabirwa cyane.
N’ubu rero ngo aba abanyamadini n’amatorero, biyemeje kubwira abayoboke babo kwitabira gukingiza abana COVID-19.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim yagize ati “Ubu tugiye gutanga ubutumwa bujyanye no gusobanurira abantu ukuri no kubashishikariza kwitabira iyi gahunda yo gukingira abana, kuko ni ugutegura ejo hazaza h’igihugu hazabe ari heza.”
Ibi kandi abyumva kimwe na Musenyeri Kayinamura Samuel nawe witabiriye iyi nama, kuko yavuze ko iki ari igikorwa kiza bakaba bagiye gushishikariza ababyeyi kukitabira.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko aba banyamadini n’amatorero bafite ijambo rigera kuri benshi kandi rigafatwa nk’ihame, ari nayo mpamvu babasabye kugira uruhare muri ibi bikorwa byo gukingira abana bari hagati y’imyaka 5-11 nkuko bagiye babikora mu minsi ishize bigatanga umusaruro.
Biteganyijwe ko inkingo zizahabwa abana zifite ingano yihariye ugereranyije n’iz’abakuru, kuko abafite hagati y’imyaka 5-11 bahabwa inkingo ebyiri, rumwe rufite mililitiro 0.2 (microgram 10), hagati y’urukingo n’urundi kahajyamo ibyumweru bitatu cyangwa iminsi 21 mu gihe abafite imyaka 12 kuzamura, bo bahabwa doze ya mililitiro 0.3 (microgram 30).
Kugeza ubu, imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko u Rwanda rumaze gukingira abasaga 9,000,000 doze imwe. Muri bo, abagera kuri 8,000,000 bamaze guhabwa ebyiri naho abasaga 5,000,000 bakaba bamaze guhabwa ururukingo rushimangira izo bahawe zindi.