Umuhanzi Ndagijimana Innocent yashyize hanze amashusho y’indirimbo yibubutsa abantu  urukundo rw’Imana

Umuhanzi Ndagijimana Innocent yashyize hanze amashusho y’indirimbo yibubutsa abantu  urukundo rw’Imana

Iyi ndirimbo ni iyitwa “Urukundo rwayo” yafatanyije n’umuhanzi Mugisha Paul, bombi basanzwe basengana mu itorero  EAR Paruwasi ya Mugombwa mu karere ka Nyamagabe.

Iyi ndirimbo amashusho yayo bigaragara ko yafitiwe ahantu hatatu. Harimo  ahameze nko mu butayu, mu rugo rw’umuntu, no ku kiraro cyo mu kirere kiri hejuru y’umugezi wa Mwogo (ku Karambi).

Muri iyi ndirimbo mu gitero cya mbere umuhanzi Mugisha Paul avugamo ko Imana yambukije abisiraheri inyanja itukura, ari nayo yumva umubabaro w’abashavuye. Umuhanzi Mugisha Paul akomeza avuga ko Imana ariyo ivuga iti:”Ntabaza, ndagutabara nkwereke ibikomeye utakwishoboza.”

Umuhanzi Innocent Ndagijimana we, muri iyi ndirimbo agaragaramo ameze nk’umuntu wari ufite ibibazo akaza gusenga Imana ikamuha inzu nziza yo guturamo. Ku buryo ajya afata umwanya akicara mu ntebe,  agasoma Bibiliya yibuka aho Imana yamukuye ndetse muri ako kanya umugore we akamuzanira icyayi cyo kunywa.

Yumvikanamo aririmba ko atazarekeraho kuririmba ineza y’Imana, kuko ibyo ikora bireze uko abantu babitekereza. Avuga ko umwe gusa ari we, ushobora ku bisobanura bityo nta kindi cyakorwa kitari ukuririmba urukundo rw’Imana.

Mu nyikirizo yayo, hagaragaramo amasura y’abagore batatu barimo n’uwe umuha umuzanira icyayi cyo kunywa, bavuga ko urukundo n’imbabazi by’Imana babibonye, bityo nabo bazabihamya, bakabiririmba n’abatabizi bakamenya ko Imana ari iyo kwiringirwa

Mu kiganiro gito umuhanzi Innocent Ndagijiman yagiranye n’umunyamakuru yavuzeko icyatumye akora iyi ndirimbo, yibutse ibyo Imana yamukoreye birimo kumubabarira ibyaha, kumukorera ubukwe bwiza, umugore n’abana, n’ibindi…,”

Ibi byose ngo iyo abytibutse akabigeranya n’imibereho itari myiza yakuriyemo, bituma aaririma “Urukundo rwayo” bityo n’abafite ibibazo by’imibereho muri iki gihe, ngo bakaba badakwiye kwiganyira ahubwo bakwiye kurushaho kwegera Imana, bakayizera nabo ikabasubiza.

Umuhanzi Innocent Ndagijimana, maze kugira indirimbo 11, zirimo iza’amashusho 9. Avuga ko nyuma y’iyi hari izindi ziri muri studio, abantu bakwiye kwitega mu minsi ya vuba ku buryo umwaka utaha nta gihindutse azakora igitramo azamurikiramo album y’indirimbo z’amajwi n’amashusho.

Indirimbo ”Urukundo rwayo” ifite iminota itanu yakozwe na Producer Hyacinthe nyiri The HIT Entertainment ikora ikanatunganya indirimbo z’amajwi n’amashusho mu buryo busanzwe n’ubwa live

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x