Ikinyamakuru BWIZA MEDIA kibifashijwemo n’abarimu b’inzobere cyatangiye kwigisha amasomo ya Multimedia arimo gutunganya amashusho (videwo n’amafoto), amajwi ndetse n’inyandiko.
Amasomo yose yigishwa ni akurikira: Introduction to Camera, Camera Supporters, Graphics Design, Mobile Journalism, Social Media n’uburyo zabyazwa umusaruro, Camera Operation & Image Control, Shot Framing & Composition, Audio for Video, Lighting Technique, Video Editing na Live Streaming.
Abanyeshuri bazajya biga ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatanu, kuva saa tatu z’igitondo kugeza saa sita no kuva saa munani z’ikigoroba kugeza saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba. Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, abanyeshuri bazajya biga kuva saa tatu z’igitondo kugeza saa sita z’amanywa. Icyitonderwa: Abantu batanu ni bo bazajya bahurira mu ishuri rimwe, kandi buri wese arasabwa kwitwaza mudasobwa ye kugira ngo ayifashishe mu gihe cy’amasomo.
Amasomo yose amara amezi atatu, arimo abiri yo kwiga n’ukundi ko kwimenyereza (internship). Buri munyeshuri azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 (150.000 Frw) ku kwezi. Abashaka kwiga bahamagara kuri : 0788302082/0788554010, cyangwa bakandika kuri -mail : meckypro@gmail.com.
Umuyobozi w’ikinyamakuru Bwiza bwana Mecky Kayiranga , aganira n’umunyamakuru www.Isezerano.rw yavuze ko bakira abanyeshuri bose , ndetse nabarangije kwiga kaminuza , kuko akenshi usanga hari byinshi bakwiye kumenya . Yakomeje avuga ko bakazakomeza gukurikirana abaharangirije babashakira n’amahirwe yo kubona aho bakoresha ubumenye bazaba bahawe .