Minisitiri Dr Bizimana yasabye urubyiruko kugira imyitwarire ishingiye kuri Bibiliya

Minisitiri Dr Bizimana yasabye urubyiruko kugira imyitwarire ishingiye kuri Bibiliya

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye urubyiruko rwari rumaze iminsi mu itorero ry’Inkomezamihigo mu karere ka Huye ko, rukwiye kugira imyitwarire ishingiye kuri Bibiliya rwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda kugirango zibabere urumuri mu kubaka igihugu. Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène yabibabwiriye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye asoza Itorero ry’Inkomezamihigo ku nshuro ya munani tariki ya 22 Nzeri ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 1000.

Dr Bizimana yababwiye ko bakwiye kuyoborwa n’indangagaciro nk’uko abakirisitu bayoborwa na Bibiliya, abayisilamu bakayoborwa na Korowani. Yagize ati “Reka mpere ku madini kuko abenshi tuyarimo. Ari muri Gatolika cyangwa amadini yemera Kristu bagendera kuri Bibiliya. Buri munsi umuntu iyo abyutse agasoma interuro iri bumuyobore umunsi we wose iramumurikira umunsi wose iteka. Abayisilamu basoma Korowani nabo, ni uko. Namwe rero izi ndangagaciro zizabe Korowani yanyu, zibe Bibiliya yanyu. Indangagaciro y’ubunyarwanda ntakiyisumba.”

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe u Rwanda ku buryo amateka yayo akomeza kugira ingaruka mbi no ku bavutse nyuma yayo, abasaba kwirinda ingengengabitekerezo yayo kuko ari mbi. Jenosdie yakorewe Abatutsi mu 1994, amadini n’amatorero n’abayoboke bayo, ni bamwe mu bishoye mu kumena amaraso y’abatutsi bicwaga icyo gihe, batukisha izina ry’Imana kuko ntawe Bibiliya itoza gukora ikibi.

Bikaba bikwiye ko abariho ubu, indangagaciro Nyarwanda (Ubunyarwanda, Gukunda igihugu, Ubunyangamugayo, Ubutwari, Ubwitange, Kwihesha agaciro, no gukunda umurimo no kuwunoza) bakwiye kuzigira ihame, bakazubaha, nkuko bubaha ibyanditswe muri Bibiliya hagamijwe ko ibyabaye bitazasubira ukundi.

Ryitabiriwe n’abagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko; urubyiruko rw’abakorerabushake n’abandi bayobozi b’urubyiruko kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’umurenge.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x