Umukristo wa Noble Family church yagaragaye mu masiganwa y’imodoka yafunguwe na Minisitiri Munyangaju

Umukristo wa Noble Family church yagaragaye mu masiganwa y’imodoka yafunguwe na Minisitiri Munyangaju

Miss Kalimpinya usanzwe usengera mu itorero  “Women Foundation Ministries & Noble Family church” yagaragaye muri Mountain Gorilla Rally 2022 iri gukinwa ku nshuro ya 22  yafunguwe ku mugaragaro Minisitiri Munyangaju kuri uyu wa 24 Nzeri 2022

Kalimpinya ni umwe mu bakobwa 15 bari bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017, ajyana na bagenzi be i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel mu mwiherero warangiye tariki 24 Gashyantare 2017 bucya hamenyekana Nyampinga w’u Rwanda wagombaga guzasimbura Mutesi Jolly. Aho we (Kalimpinya) yegukanye ikamba ry’igisonga cya gatatu.

  Uyu Miss Queen Kalimpinya ni umukristo mu itorero Noble Family church riyoborwa na Apotre Mignone ukunze gushyigikira urubyiruko akarufasha kwigirira icyizere no gukoresha neza impano rufite.Uyu mukobwa yagaragaye mu marushanwa y’isiganwa ry’amamodoka, ndetse agaragaza ko yifitiye ikizere, cyane ko ari umwe mu bahanzwe amaso.

Mu kiganiro, Kalimpinya  yahaye abanyamakuru, yavuze  ko amaze iminsi mu myiteguro ikomeye kandi yizeye kuzitwara neza muri iri rushanwa

Uyu mukobwa Kalimpinya ngo yahoze yifuza gutwara imodoka ariko ikibazo kikaba ubushobozi, kuko ngo usanga kubona imodoka ari ibintu bigoye.

Miss Kalimpinya yavuze ko ku bwe atewe ishema no kuba abaye Umunyarwandakazi wa mbere ukinnye isiganwa ry’imodoka rikomeye nk’iri.

Uyu mukobwa yinjiye mu masiganwa ry’imodoka mu 2019 abifashijwemo n’uwari umushoferi ubimazemo igihe Yoto Fabrice. Icyo gihe ntabwo yabashije kurangiza isiganwa.

Miss Kalimpinya ahatanye n’abagabo b’amazina akomeye mu mukino wo gutwara imodoka nyuma y’amasiganwa atatu amaze, ari umushoferi wungirije.

Mountain Gorilla Rally  yafunguwe Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, aherekejwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC),. 

Iri rushanwa riri no ku ngengabihe ya Shampiyona ya Afurika ryatangiye hakinwa “Super Stage” yabereye mu masangano ya Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre.

Mbere y’uko bahatana, abasiganwa babanje kwimenyereza umuhanda bakiniyemo. Nyuma batangiye kurushanwa bahanganye babiri babiri kugira ngo haboneke uzatangirira ku mwanya w’imbere n’uko bazahaguruka bakurikiranye.

Imodoka zose zitabiriye irushanwa uko ari 20 zabashije kurisoza. Nkuko byari byitezwe Patel Karan ukinira Ikipe yo muri Kenya ni we wabashije kuza ku mwanya wa mbere. Leroy Gomes ukinana n’umugore we Urshlla Gomes na bo basoje ku wa kabiri.

Irushanwa rirakomereza mu Karere ka Bugesera, aho abasiganwa bazanyura mu mihanda ya Gako-Gasenyi na Nemba-Ruhuha mu gihe ku Cyumweru bazarushanwa mu mihanda ya Kamabuye-Gako.

Miss Kalimpinya usanzwe usengera mu itorero “ Noble Family church” yagaragaye muri Mountain Gorilla Rally 2022
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x