Mu turere twa Nyaruguru, Gisagara na Nyamagabe, abayobozi b’amatorero babinyujeije mu mishinga iterwa inkunga na Compassion Interanationale ku matorero ari muri utwo turere, yakoze igikorwa cyo gushakisha impano z’abana hagamijwe kuziteza imbere.
Impano zagaragaye, zirimo izo gusiganwa ku maguru, Gushushanya, kuririmba gucuranga ibyuma bya muzika, gusimbuka, kubwiriza ijambo ry’Imana, gukina umupira w’amaguru, n’izindi….aba mbere mu mupira w’amaguru bahawe ibikombe na 45,000Frw, abandi bagiye bagira izindi mpano nabo bahwa ibihembo birimo na Radio.
Pasiteri Claude NSIGAYE uyobora itorero rya EAR Paruwasi MPANDA avuga ko bateguye aya marushanwa bagamije kugaragaza impano z’abana rimwe na rimwe zipfukiranwa.
Ati:’ « Icyo twari tugamije, ni ukugirango tugaragaze impano z’abana. Kuko byagaragaye ko mu bana, harimo impano zitandukanye zibafasha mu buryo bw’umubiri n’ubwo mu mwuka. »
Aha i Nyaruguru, n’ubwo ari mu cyaro bamwe mu bana baho bagaragaza ko hari impano bifitemo nk’izo gukina umupira w’amaguru, gucuranga ibyuma bya muzika, kubyina injyana gakondo n’izakizungu, gushushanya n’izindi…, ariko zipfukiranwa no kutagira ibikorwa by’imyidagaduro bazigaragarizamo.
BYIRINGIRO Samuel ufite impano itangaje mu gushushanya, yabwiye umunyamakuru ko umwana w’iNyaruguru ufite impano nk’iye ariko ntagire mahirwe yo kujya kubyiga ku Nyundo, birangira ipfukiranwe. Kimwe na bagenzi be, bagasaba ko iNyaruguru muri buri Murenge haboneka ikigo cy’urubyiruko nk’ikiri ku Kimisagara muri Kigali cyajya kibafasha kugaragaza impano zabo.
Kuri ibi byifuzuzo n’imbogamizi bafite, UWIHANGANYE Eslon Wesley, umukozi wa Compassion Intenationale ikunda no gufasha abana, ushinzwe ubufatanye n’amatorero aterwa inkunga nayo mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara avuga ko bazakorera aba abana ubuvugizi.
Ati:” Mu by’ukuri mu cyaro hariyo abana bafite impano kandi nyinshi zitandukanye. Ndetse kuko zitamenyekana nti zitabweho, usanga zipfukiranwa. Ku byifuzo byabo rero, ntabwo twe nka Compassion twubaka, ahubwo dutera inkunga ibikorwa bihari. Tukimara kubona impano z’abana, dukomeza kwegera inzego za leta, n’itorero ku buryo ibyo bikowaremezo biboneka. Tuzabakorera gukora ubuvugizi.”
Aya marushanwa aba rimwe mu mwaka, bamwe mu bana bagaragaza ko yatangiye kubagirira umumaro. Usibye kugaragaza impano z’abana no kubaha ibihembo, abana bahawe n’ibikoresho by’ishuri bizabafasha kwiga neza amaso.