Bibiliya ni igitabo cyanditswemo ibyahumetswe n’Imana, ku buryo ubyubahirije aba ari n’umuturage mwiza wubahiriza amategeko ya Leta.
Muri iyi minsi u Rwanda ruri mu kwezi kwahariwe ibikorwa byo gusoma, aho abaturage basabwa kugira umuco wo gusoma ibitabo bakanawutoza n’abana igihe bari mu rugo. Hari bamwe mu baturage basaba ko, hatazirikanwa ibitabo bimwe gusa ahubwo na Biliya yatekerezwaho. Mu gihe abayobozi bari muri ubu bukanguramabaga bwo gusoma, bakajya ngo baha abaturage izi Bibiliya nk’uko n’ibitabo babibegereza mu masomero.
Abaganiriye n’ikinyamakuru www.isezerano.rw ni abo mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru, ubwo Minisiteri y’uburezi n’abafatanyabikorwa bayo bari bahizihirije umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma hanatangizwa ukwezi kwahariwe ibikorwa byo gusoma kuwa 08 Nzeri 2022
Mukandutiye wo mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, yagize ati:”Urabona uyu munsi badushishikarije gusoma pe! Yewe abandi twanahawe ibitabo tuzajya dusomera abana mu rugo. Ariko na Bibiliya birakwiye ko yatekerezwaho, muri uku kwezi tukanayihabwa nayo.”
Undi waganiriye n’umunyamakuru, ni Munyensaga Alexis nawe wo muri uyu Murenge wa Munini. Yagaragaje ko muri iki gihe Bibiliya zitaboneka kuri make, bikwiye ko nazo bajya bazihabwa muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa byo gusoma, zigashyirwa mu masomero nkuko n’ibindi bitabo bishyirwamo bityo uyikeneye nawe bikamufasha ariko ngo byanashoboka bakazihabwa no ku buntu.
Mu rwego rw’amadini n’amatorero, nabo basanga ngo ibi bikwiriye, nk’uko Pasiteri KABALISA Anicet uyobora itorero rya Apostolic mu Karere ka Huye, akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Huye (RIC) yabigarutseho.
Ati: « Impamvu bikwiriye, ni uko ibi bitabo bitagatifu ari ubuzima. Dukunze gushishikarira gusoma ibitabo, ariko Bibiliya tukayibagirwa kandi ari ubuzima. Byaba iby’ubu buzima tubamo, byaba iby’ubukungu, ubutabera, kwirinda amakimbirane, iterambere, n’ibindi….., byose birimo. »
Akomeza avuga ko abayoboke b’amadini n’amatorero bakwiye gufatanya na leta, mu mikoranire yabo myiza isanzwe ibaranga Kugirango umuturage Bibiliya ayibone, ayisome bimUhendukiye kuko Bibiliya kugeza ubu iri kugura hagati ya 10,000Frw na 12,000 Frw
Ati : « Muri Bibiriya habamoo ibyo kurya ! kandi nta muntu ushobora kureka kurya ngo abeho. Niyo mpamvu bagenzi banjye bayobora amadini n’amatorero, bakwiye guha agaciro ibyifuzo by’aba baturage. »
Kuri ibi byifuzo byabo, umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze, (REB) Dr Nelson MBARUSHIMANA avuga ko leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo ibitabo bitandukanye, n’inzu z’isomero bizagenda birushaho kubegerezwa.
Ati: « Ikifuzo cyabo kirumvikana kuko gusoma ni ugusoma icyo wasoma cyose ugira icyo wunguka. Ibitabo hano birahari mwabibonye, kandi dufatanyanyije n’abafatanyabikorwa bacu ibitabo n’amasomero bizagenda birushaho kwegerezwa abaturage. ibya Bibiliya byo, hari inzego z’ibishinzwe nazo dukorana neza zizashyira, mu bikorwa ibyifuzo byabo kandi twese icyo tugamije ni ukugira umuturage uzi gusoma kuko ari ingirakamaro. »
Abahanga bagaragaza ko gusoma nibura buri munsi iminota 15, bikangura ubwenge cyane cyane bikaba akarusho ku bana.
Mu kwezi kwahariwe ibikorwa byo gusoma no kwandika, mu maclub, mu masomero no mu mashuri hazongerwa ibitabo binahawe abana. Hazanatangwa ibiganiro bikangurira ababyeyi gufasha abana gusoma, hagamijwe kugabanya umubare w’abatazi gusoma neza dore ko ngo mu rwego rw’isi imibare igaragara ko abari mu kigero cy’ubwangavu n’ubugimbi basanga miliyoni 617 bataragira ubumenyi bw’ibanze mu gusoma no kwandika nkuko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco UNESCO, uheruka kubitangaza mu 2017.