Vava dore imbogo yakoranye indirimbo n’umwana muto yibutsa abantu urukundo rw’Imana

Vava dore imbogo yakoranye indirimbo n’umwana muto yibutsa abantu urukundo rw’Imana

Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku muyoboro wa YouTube mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, Huhhh, Huhhhhhhh yamaze gukorana n’umwana muto indirimbo ihimbaza Imana yitwa « SINGIZA »

Iyi ndirimbo, amashusho yayo yakorewe mu nkengero za pariki y’igihugu ya Nyungwe iherereye mu Karere ka Nyamagabe.  Muri iyi ndirimbo umwana muto wiga mu mashuri y’inshuke UWASE Ella, yumvikanamo aririmba ko  umutima w’umuntu ukwiye gusingiza uwiteka. Uyu mwana w’umukobwa muto, aba ari kumwe na murumuna we, nawe ukiri muto bafatanya kuririmba iyi ndirimbo.

Ati : «  Mutima wanjye, shima uwiteka, singiza izina rye ryera, ndirimba bidasanzwe mutima wanjye we, nzasingiza izina rye ryera !!! »

Akomeza avuga ko izuba rirashe, habonetse umunsi mushya ari umwanya mwiza wo kuririmbira Imana.

Muriyi Ndirimbo, Nyiransengiyumva Valentine uzwi nka Vava Dore imbogo agaragaramo yambaye ikanzu y’umukara idafite amaboko, igitabo cy’indirimbo mu ntoki, yambaye n’amadarubindi y’ibirahuri byijimye amenyerewe nka kwitwa fime.

Ababyeyi b’uyu mwana UWASE Ella basengera mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Tumba mu Karere ka Huye, babwiye umunyamakuru ko umwana wabo yababwiye ko afite indirimbo y’amashimwe ku Mana kandi yifuza ko yayiririmbana na Vava Dore imbogo nabo baramushyigikira.

UWASE Ella n’ubwo bigaragara ko akiri muto, ni umwana ufite impano,  kuko usibye iyi ndirimbo « SINGIZA » iri hanze, hari n’zizndi yagiye akora zihimbaza Imana zigaragara ku muyoboro wa YouTube

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x