Ubuzima/ Ibitaro bya CHUB byaroje abaturage  inka 441 babigereranya no kuva ku kidendezi  

Ubuzima/ Ibitaro bya CHUB byaroje abaturage inka 441 babigereranya no kuva ku kidendezi  

Mu karere ka Huye, mu bihe bitandukanye, abaganga n’abakozi b’ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) boroje abaturage inka 441 zibakura mu bukene, babigereranya no kuva ku kidendezi kivugwa muri Bibiliya.

Iri jambo “Ikidendenzi” rigaragara muri Yohana 5:5. Muri iki gice, hagaragaza ko hariho umuntu wari ufite indwara, ayimaranye imyaka mirongo itatu n’umunani. Yesu amubonye aryamye amenya ko amaze igihe kirekire arwaye, aramubaza ati “Mbese urashaka gukira?” Umurwayi aramusubiza ati “Databuja, si mfite umuntu unjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije, nkiza undi antanga kumanukamo.” Yesu aramubwira ati “Byuka wikorere uburiri bwawe ugende.” Muri ako kanya uwo muntu arakira, yikorera uburiri bwe aragenda. Ubwo hari ku munsi w’isabato.

Aya magambo aboneka muri Bibiliya, niyo aba baturage bahereyeho bavuga ko basa n’abakuwe ku kidenzi, bitewe n’uko bamwe bari bamaze igihe nta tungo bafite dore ko bamwe yasahuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba baganga n’abakozi b’ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB), boroje inka abaturage bo mu Mirenge 14 igize aka karere ka Huye, mu gihe kingana n’imyaka 10. Uyu munsi, abari bagezweho ni abo mu Mirenge ya Kigoma na Simbi bahawe inka 9, zihaka z’agaciro ka 5,589,000 Frw.

Ngo byagiye bibafasha kubona ifumbire, ifumbire, bahinga imboga mu bishanga basagurira amasoko.  Abandi bo, ibyo bahinze ngo bibaha umusaruro ku buryo barushijeho bwikiteza imbere.

Umwe yagize ati:”Bampaye inka, ndishimye cyane, nkaba nshimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda. Ngashimira ibitaro bya kaminuza y’u Rwanda, byadutekerejeho nk’abantu bacitse ku icumu. Iyi nka, izamfasha kwikura mu bukene, kuko twari tumaze igihe nta tungo. Mbese, twari tumeze nka wa wundi wari uri ku kidendezi uvugwa muri Bibiliya.”

Kimwe na bagenzi be, bavuga ko zizabafasha kubona ifumbire, amata, n’amafaranga akomoka ku mata, bakarushaho gutera imbere.

Umuyobozi mukuru w’bitaro bya (CHUB), Dr. Sabin NSANZIMANA, Avuga ko bahisemo koroza inka abaturage, bashaka gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda ariko banashaka kugabanya zimwe mu ndwara.

Ati:” Ni uruhare rwacu muri gahunda isanzwe y’igihugu, kugirango Girinka igere ku bantu benshi bashoboka. Tubona ko ari umusanzu wacu nk’abaganga, iyo abaturage bameze neza, bituma n’indwara zigabanuka, hakivuza bake. Buriya indwara nyinshi, hari igihe zitangirira no kubushobozi, ku mirire, ubuzima abantu babayemo n’ibindi…..”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange SEBUTEGE avuga ko kuba ibigo bitanga umusanzu wabyo mu iterambere ry’abaturage, bizatuma arushaho kujya ku isonga kandi afite imibereho myiza.

Ati:” Ibi bikorwa turabishima, ni muri ya gahunda n’ubundi yo gushyira umuturage ku isonga. Tugashimira by’ubwihariko, umuryango mugari w’abakozi ba CHUB kuri iki gikorwa ngaruka mwaka bagenda bakora. Ni igikorwa cy’urukundo, ariko kinajyanye n’uko twifuza ko ibigo bikorera mu karere, byagira impinduka nziza mu iterambere ry’umuturage, abakozi babikorera babigizemo uruhare.”

Ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB), mu myaka 10 bimaze byoroza inka abaturage, bimaze gutanga inka 441  zagiye zigira uruhare mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza by’abaturage n’agace batuyemo cyane ko bazihabwa zihaka mu gihe gito bagatangira kunywa amata no kubona Frw azikomokaho.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x