Papa Fransisiko akigera I Roma yagiye muri Basilika yitiriwe Mutagatifu Mariya gushimira Bikira Mariya kuba yaramurinze mu rugendo rwe rwa gishumba rwasojwe muri Kazakistani.
Nkuko bisanzwe bimenyerewe, Papa Fransisiko yasuye ishusho ya kera ya Maria Salus Populi Romani mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, nyuma y’umunsi umwe agarutse i Roma avuye mu rugendo rwe rwa gishumba muri Kazakisitani. Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Vaticani bibitangaza, Papa yari ari mu modoka yerekeza muri Basilika ya Mutagatifu Mariya gusenga imbere y’ishusho” ya Bikira Mariya, ni mbere yo gusubira i Vatikani.
Nyirubutungane Papa Fransisiko yamaze iminsi 3 mu gihugu cyo muri Aziya yo hagati aricyo Kazakisitani, aho yahuriye n’abayobozi b’amadini baturutse hirya no hino ku isi mu murwa mukuru Nur-Sultan aho yanabonanye n’abakristu gatolika muri icyo gihugu. Ku mugoroba wo ku wa kane, indege ya papa nibwo yageze ku kibuga cy’indege cya Fiumicino i Roma.
Mu ndege, yerekeza I Roma Papa Francis yabwiye abanyamakuru ko yatunguwe cyane n’abaturage bo muri Kazakistani. Ati: “Ni igihugu kinini cyane, gifite abaturage barenga miliyoni cumi n’icyenda, bafite ubumuntu kandi beza. Ni igihugu gifite imyubakire myiza, umujyi muto ariko ufite isuku, ati n’umujyi ufite icyerekezo.
Yavuze kandi kuri Kongere ya 7 y’abayobozi b’amadini n’amatorero gakondo, yitabiriye ku wa gatatu no ku wa kane. Papa yavuze ko imyizerere itandukanye ihagarariwe, ikanatanga umwanya wihariye wo kuganira. Yanatangarije abanyamakuru ko Ku meza, washoboraga kubona ko abantu bose bavugana kandi batega amatwi bubahana.”Papa Fransisiko yashimye kandi ishyaka n’ubwitange by’Abakristu gatolika muri Kazakistani, ndetse no gushyirahamwe kwabo bagahuza imbaraga zabo nk’abantu bake mu gihugu, kuko bari munsi ya1% by’abatuye Kazakisitani. Ati: “Kubana kwabo n’abayisilamu ni ikintu kirimo gukora kuri benshi,ngo kandi biratera imbere, si muri Kazakisitani gusa.”