Huye/ADEPR-Cyarwa: Bambitse inkweto banagaburira abana 30 bo mu muhanda biyemeza gusubira mu miryango

Huye/ADEPR-Cyarwa: Bambitse inkweto banagaburira abana 30 bo mu muhanda biyemeza gusubira mu miryango

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Cyarwa, mu itorero rya ADEPR Cyarwa-SUMO, rikorera mu Murenge wa Tumba ugaragaramo abana bo mu muhanda ribinyujije ku itsinda ry’ABARAGWA risura abarwayi mu bitaro bitandukanye, bashyikirije abana 30 bo mu muhanda inkweto za bodaboda, barabagaburira, banabaha ibiganiro birimo n’iby’ijambo ry’Imana bibafasha gusubira mu miryango bakomokamo.

MUNYANEZA Gilbert, umwe muri aba bana bakorewe iki gikorwa, yavuze ko hari impinduka kuri we na bagenzi be. Nyuma ngo yo kwerekwa urukundo rwa kibyeyi, biyemeje gusubira mu rugo, bakiga kandi bagasenga.

NGAYABOSHYA Innocent Umuyobozi w’itsinda ABARAGWA, yashinze nyuma yo kurwarira mu bitaro, akabona uko abatagira kivurira babaho, we avuga ko n’ubwo bakora ibi bikorwa byo gufasha bitari iby’abafite ibya Mirenge, anasaba abandi kubigiraho gukorera umugisha.

NGAYABOSHYA Innocent Umuyobozi w’itsinda ABARAGWA       risura      abarwayi kwa muganga rikanafasha abakeneye ubufasha

Ati:” Utuntu duke twawe twose ufite, twakorera Imana. Natwe ntabwo dufite ibya Mirenge. Ariko kubera ko duhuza imbaraga n’ubushobozi, uzanye magana abiri, n’uzanye imbwija, , havamo igikorwa gikomeye cy’umugisha.”

Uyu muyobozi, akomeza avuga ko n’undi ubishaka ufite umutima wo gufasha, yaza akabiyungaho.

Rev Pasiteri Nsazamahoro Fidèle, umushumba wa  Paruwasi ya ADEPR    Cyarwa

Rev Pasiteri Nsazamahoro Fidèle, umushumba wa  Paruwasi ya ADEPR    Cyarwa avuga ko, iki gikorwa cyo kwita kuri aba abana bo mu muhanda kigamije kubereka urukundo rw’Imana n’urwa kibyeyi bagakurira mu muryango bameze neza.

Ati: “Iki gikorwa cyateguwe hagamijwe kwita ku bana, badafite kivurira. Mbere na mbere ni ukubigisha, bakava mu muhanda bakaza mu itorero, mu muryango, bakigishwa urukundo rw’Imana, bakareba uburyo umuntu ashobora kubaho atari mu muhanda.”

Mu nzego z’ibanze, MUKAMFIZI Règine uyobora Akagari ka Cyarwa kanihariye umubare munini w’abana baba mu muhanda mu Mujyi wa Butare, avuga ko ivugabutumwa rikwiriye ritari iryo mu nsegero. Bityo, iki gikorwa cyo kwita kuri aba bana bo mu muhanda bakitezeho umusaruro.

                     MUKAMFIZI Règine uyobora Akagari ka Cyarwa

Ati:” Ivugabutumwa nyaryo, ni iritagira umupaka ritareba ku idini runaka, rireba umunyarwanda wese. Muri Tumba, hari abana benshi mu muhanda. Iki gikorwa rero, tukitezeho umusaruro kuko ni bagera iwabo mu miryango, ibyo bakorewe bizaba ubutumwa bwiza ku babyeyi, bakurire mu muryango, itorerero ribiteho, bagire ubuzima bwiza natwe ubuyobozi tworoherwe mu miryobore kuko iyo uyoboye abaturage batekanye, byihutisha iterambere.”

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Cyarwa, rifite abakristu basaga 4500, basengera mu matorero 12 akorera mu Mirenge ya Tumba, Mukura, na Gishamvu. ADEPR kimwe n’amadini n’amatorero akorera mu Ntara y’Amajyepfo, igira uruhare mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Cyane cyane, muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda, uburezi, kwizigamira n’ibindi…..

Rev Pasiteri Nsazamahoro Fidèle, umushumba wa  Paruwasi ya ADEPR    Cyarwa nyuma yo kubwiriza ijambo ry’Imana abana bo mu muhanda yabagaburiye
Pasiteri SAMUSONI uyobora itorero rya ADEPR Cyarwa-SUMO nawe yari ahari

                            Umwe mu bayozi b’itsinda ABARAGWA
Abana bo mu muhanda bambitswe inkweto baranagaburirwa

 

          Itsinda ry’Abaragwa risura abarwayi rigizwe n’abantu 30

Zimwe mu nkweto za bodaboda zahawe abana bo mu muhanda
   Abana bo mu muhanda bari baje ari benshi ku itorero rya ADEPR Cyarwa

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x