Minisitiri muri Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano y’uburere mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko abakoroni bafatanyije nabamisiyoneri b’abazungu bagize uruhare mu gutanya abanyarwanda, babinyujije mu kubakisha abantu Kiliziya ku gato, bakubitwa ibiboko.
Minisitiri BIZIMANA, yabigaragaje mu kiganiro yagejeje ku bayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Ntara y’Amajyepfo. Ikiganiro cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye muri Grand Auditorium.
Muri iki kiganiro, yavuze ko abazungu b’abamisiyoneri bagera mu Rwanda baje b’iyambitse umwamwambaro w’impu ebyiri (uw’abihayimana, n’uwapolitiki). Basanze ngo abanyarwanda bunze ubumwe, bahitamo kubatanya ngo babone uko babategeka. Mu kubigeraho, batangiye kubakisha za Kiliziya, bari buboneremo abaturage benshi bakashyiramo amatwara y’abakoroni byoroshye. Izi Kiliziya ariko ngo zubatswe ku gahato, n’ikiboko kandi ibiti n’amatafari babikura kure cyane.
Minisitiri BIZIMANA Jean Damascene yatanze urugero rwa Kiliziya y’ i Save mu Karere ka Gisagara, yubatswe abaturage bakura ibiti n’amatafari mu Murenge wa Mukindo hari intera isaga km 70. Urundi rugero yatanze, ni urwa Kiliziya ya Sainte Famille, yubatswe mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, amatafari n’ibiti abaturage bahatirwa kubikura i Kabgayi mu Karere ka Muhanga n’aho hari intera ya km 53.7
Aba bayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Majyepfo, Minisitiri BIZIMANA Jean Damascene yabasabye kuba abarezi beza, bigisha amateka abana batayagoretse cyane ko n’imbogamizi y’ibitabo bagaragaje bike bivuga ku mateka y’u Rwanda nyayo yababwiye ko ku bufatanye na REB biri gukorwa bikazagenda bibegerezwa.