Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice, yahaye umukoro ba micomyiza bo mu nsegero bagaragara nk’abakristu iyo bazirimo, bagera hanze aho batuye mu midugudu bagahinduka. Bagakora ibihabanye n’ubukristu, birimo n’ibyaha, bandi nti banitabire gahunda za Leta. Abasaba kwisubiraho bakareka kugira impu ibyiri.
Ibi Guverineri Kayitesi Alice yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 15 Nzeri 2022, aho yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru cy’uko abona ubwitabire bw’abajya mu nsengero, niba buhuye n’uko bitabira ibikorwa bya Leta bitandukanye birimo umuganda n’igitondo cy’isuku muri iyi Ntara y’Amajyepfo ayobora.
Yagize ati : « Nta kegeranyo turakora ngo turebe ngo bitabira mu nsengero kuri uru rugero, ugereranyije na gahunda za Leta. Ariko mu mikoranire myiza tugirana n’amadini n’amatorero, duhora tubasaba ubufatanye. »
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko inzego z’ubuyobozi bwa Leta, zifuza ko umukritu mu rusengero akomeza no kuba we, ageze hanze yarwo aho atuye mu mudugudu yubahiriza amategeko.
Ati : « Twifuza ko umukristu mu rusengero asohoka akaba uko yari ameze mu rusengero ageze mu mudugudu. Akaba mu mudugudu atekanye kuko mu rusengero ntabwo bagerayo ngo barwane cyangwa ngo basakuze, ntabwo bajyayo bambaye nabi, ntabwo bajyayo basinze, rero ubwo ubufatanye ni bwo turi gukomeza gufatanyamo n’abihayimana, kugirango umukristu mu rusengero, abe n’umuturage mwiza mu mudugudu kubera ko ni umuntu umwe twese duhuriraho. »
Intara y’Amajyepfo iyoborwa n’uyu muyobozi, ni imwe mu zifite amadini n’amatorero n’ibikorwa biyashingiyeho bigaragara nk’ibitubutse n’ubwo nta bushakashatsi burabigaragaza.
Mu bigaragarira amaso, mu Karere ka Ruhango higanje abadivantisiti b’umunsi wa karindwi cyane cyane iGitwe hari amashuri yisumbuye na Kaminuza by’iri torero. Haba n’abakritu Gatolika ku gipimo cyo hejuru ushingiye ku bikorwa bihari by’iri dini nko kwa Yezu Nyiri impuhwe, ibikorwaremezo nk’amashuri bishingiye kuri Gatolika, nabyo biri mu byogera abakristu biri dini.
Akarere ka Muhanga na Kamonyi, idini Gatulika ribakuririra ahitwa iKabwayi naho hari amashuri ya Kiliziya Gatolika, ndetse ku cyumweru no mu yindi minsi y’amasengesho, mu mihanda ubona ko abakristu baba babukereye bajaya gusenga.
Uturere twa Huye, Nyanza, Nyaruguru, Nyamagabe, na Gisagara, ubona ko turimo abakristu ba Kiliziya Gatolika, ushingiye ku bikorwaremezo by’amashuri, amabonekerwa ya Kibeho, Kiliziya ya mbere ya Save n’ibindi…aha hose, ku minsi y’amasengesho abakristu baba babukereye. Ubwo aha nti tubaze andi matorero nayo agaragara ku bwinshi muri iyi ntara, afite n’abayoboke bayo bitabira ibikorwa ategura ku bwinshi.
Byose birangira iyi ntara y’Amajyepfo mu bipimo bitandukanye ititwaye neza. Ariho wahera wibaza impamvu bamwe mu bayituye bitabira ibikorwa byo mu nsengero, ariko zimwe muri gahunda za Leta bakazigendamo biguru ntege.
Urugero rwa vuba, ni urugaragaza aho uturere 8 tw’Intara y’Amajyepfo duhagaze muri gahunda ya Ejo Heza, aho uturere 5/8 tugize Intara y’amajyepfo turi mu myaka 10 ya nyuma. ( guhera ku mwanya wa 20-30)
Bamwe mu bakristu baganiriye n’umunyamakuru, bagaragaje ko babona amasengesho yitabirwa kurusha gahunda za Leta nk’umuganda, n’izindi nama zibera ku rwego rw’imirenge, utugari, n’umudugudu. Bgaragaje ko n’ubwo ari abakristu, impanuro Guverineri Kayitesi yabahaye, bagiye kurushaho kuzubahiriza bifashishije amagambo aboneka muri Matayo 22:21 hagira hati:”Bati «Ni ibya Kayizari.» Nuko Yezu arababwira ati «Ibya Kayizari, mubisubize Kayizari, n’iby’Imana, mubisubize Imana” bishatse kuvuga ko, bakwiye kubahiriza amategeko ya Leta kandi n’Imana bakubahiriza ibyo amategeko yayo.
Mu kwishyura Mituweri ya 2022-2023, ubu Akarere ka Huye kari ku mwanya wa 24 n’abaturage 77.0% bamaze kwishyura.