Ubyobozi bw’itorero El-SHADAI REVIVAL CHURCH/ Huye bufatanyije n’itsinda ry’abaramyi rya El-Shadaï Worship Team bateguye igiterane mu mpera z’iki cyumweru kuva kuwa gatanu tariki 16/09/2022 kugera ku cyumweru tariki 18/09/2022.
Iki giterane harimo amwe mu matsinda y’abaramyi akomeye aha mu Rwanda, nka Penuel Choir, Fishers of Men Ministries, Saleem Worship Team, na Gisubizo Ministries.
Iki giterane kiri kubera ku itorero rya El-SHADAI REVIVAL CHURCH/ Huye kuva saa 14h30-20h00, hari kugaragaramo kandi itsinda ry’Abayumbe baturutse mu mujyi wa Kigali rigizwe n’abasore babiri n’abakobwa babiri, basanzwe bazwiho kubyina bataruhuka mu buryo bwihariye bikajyana bantu mu mwuka.
Umuyobozi w’itsinda rya Fishers of Men Ministries witwa BERWA Fred, uri mu bagiteguye yabwiye Isezerano.rw ko iki giterane bagiteguye mu rwego rwo kongera gufasha abantu kwegerana n’Imana, bisuzuma aho bahagaze mu by’umwuka, bityo ngo babonereho gufata umwanzuro ukwiye kandi wa kigabo uzabafasha kusa neza ikivi batangiye cyo gufatwa ukuboko na Yesu. Akaba muri bo, akabamenya, nabo bakamumenya, akazabageza mu gihugu yagiye kubategurira.
Muri iki giterane hatumiwemo abakozi b’Imana bari kwigisha ijambo ry’Imana nka Pasiteri umenyerewe ku izina rya Stefano, Ev. Adrien, kikaba kiri kuyoborwa n’uwitwa Phillippe kikaba gifite intego iboneka mu Abefeso 5: 15-17 hagira hati: ”Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge”