Ese umusamaliya mwiza nti yaba akenewe mu kibazo cy’abana bo mu muhanda?

Ese umusamaliya mwiza nti yaba akenewe mu kibazo cy’abana bo mu muhanda?

Mu mahuriro y’imihanda mu Rwanda, hakunze kugaragara ikibazo cy’abana bo mu muhanda, ndetse leta ikanashyiraho ingamba zitandukanye mu kuhabakura ariko bakanga bakiyongera aho kugabanuka ugendeye ku mibare igenda itangazwa.

Ikibazo kibazwa na buri wese, ni icy’uko igihe kitaba kigeze ngo hiyambazwe umeze nk’umusamaliya mwiza mu gukemura iki kibazo?

Mu kugishakira igisubizo, twasuye abana bahoze mu muhanda batagira kivurira, mu kigo Intiganda kiri mu Karere ka Huye aho bahererwa ubumenyi bubategurira gusubira mu miryango.

Ndihokubwayo Gérvais w’imyka 12, avuga ko we yabaga mu muhanda mu mujyi wa Butare, akajya arwara akabura uko yivuza, akabura, agahura n’ibindi bibazo by’ubuzima ariko aza guhura n’abagiraneza b’ababikira bo muri iki kigo bamukuramo.

Ati:” Njyewe, kuva banzana, bansubije mu ishuri ngeze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Ubuzima bwarahindutse kuko ubwo nari ndimo bwari bubi.”

Uyu, abajijwe impamvu n’izindi nzego zabakuraga mu muhanda, bagataha ariko bugacya bagarutse yasubije ko, aho babohereza mu miryango iwabo ibibazo bahasize biba bigihari kandi bahakurwaga ku ngufu mu gihe aba babikira bagereranywa n’umusamaliya mwiza ugaragara muri gitabo cya Bibiliya bo bahabakuza ineza.

Undi witwa, Bili Ildephoses, yabwiye umunyamakuru ko yari agiye gupfira mu muhanda kubera uburwayi iyo atagira aba babikira bahamukuye, bakamusubiza mu ishuri ry’imyuga aho yiga ubukanishi bw’ibinyabiziga.

Umwe muri aba bihayimana ufasha ubitaho, witwa Christine MUKAKABAYIZA asanga kugira ngo ikibazo cy’abana bo mu muhanda gicike, hakenewe ubufatanye bwa buri wese kandi bakagirwa inshuti mbere ya byose.

Ati:” Aba bana bo mu muhanda, bakeneye abantu bafite umutima w’ubugwaneza mbere na mbere. Icya kabiri, hagashyirwaho uburyo nyabwo budatera ababyeyi babo kubura ibibatunga, abana bakisanga mu muhanda hahandi umuntu acuruza agataro ngo atunge abana. Akabyakwa bikamenwa, akabura ikibatunga, bakaza mu muhanda.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco NRS igaragaza ko mu 2011 abana 3096 aribo  bagiye mu muhanda, mu gihe 2641 muri bo bavuyemo ndetse ko abasubiye mu ishuri ari 223.

 

Abana bo mu muhanda barara munsi y’amateme bakeneye ubitaho nk’umusamaliya mwiza
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x