Umuramyi Nsabimana Gisèle Precious, amakuru yurupfu rwe yamenyekanye binyuze ku nshuti ze zahafi, zibinyujeje ku mbuga nkoranyambaga mu masaha yo kuri uyu mugoroba tariki ya 15/09/2022. Akaba yaramenyekanye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana guhera mu mwaka wa 2018.
Amakuru avuga ko yaguye mu rugo rwe, aho yari atuye mu Karere ka Rubavu, gusa icyamuhitanye ntikiramenyekana aribo bamwe bahereye bavuga ko urupfu rwe ruteye urujijo. Bamwe bati yaramutse ameze neza ararwaye, abandi ngo yagiriye ikibazo mu bwogero (Douche), amakuru utaha gaciro kuko hagitegerejwe amakuru ava mu nzego z’ubuvuzi yizewe kuri uri rupfu rw’uyu muhanzikazi utabarutse akiri muto akanasiga uruhinja rw’amezi..
Gisèle Precious yasize umwana w’umuhungu we n’umugabo we, Niyonkuru Innocent bibarutse ku wa 28 Kanama 2022. Gisèle Precious yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017, asengera muri ADEPR Gatenga.Indirimbo yaherukaga gushyira hanze ni iyo yise ‘Umusaraba’. Yamenyekanye mu zindi zitandukanye nka “Urampagije”, “Niwe”, “Inzira zayo”, “Umusaraba” n’izindi.
Iby’iyi nkuru tukaba tukiyibakurikiranira, mu gihe yaboneka andi makuru mashya twayabagezaho. Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abo muryango we.