Mozambique: Bosebabireba wigeze gukubitwa ishyiga mu mutwe  yakwese inkweto za tahashi

Mozambique: Bosebabireba wigeze gukubitwa ishyiga mu mutwe  yakwese inkweto za tahashi

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana UWIRINGIYIMANA Théogene (Bosebabireba) wabayeho mu buzima bwo kutabana n’ababyeyi bombi agakurira mu buzima bubi, ubu ari mu gihugu cya Mozambique mu ivugabutumwa aho yakiriwe mu buryo bugereranywa no gukweta inkweto z’impu za tahashi bigaragara muri Ezekiyeli 16:10

Kuri uyu murongo, hagira hati:Maze nkwambika imyambaro ifite amabara ateye ibika, ngukwetesha inkweto z’impu za tahashi, ngukenyeza imyambaro y’ibitare myiza kandi ngutwikiriza iya Hariri. “

Ibi bisa neza n’uburyo uyu muhanzi yakiriwemo mu gihugu cya Mozambique aho yagiye mu ivugabutumwa ryateguwe n’umuvugabutumwa Profet Eric UWAYEZU rizaba tariki 16-18/09/2022 mu gitaramo kibazera mu nzu isanzwe iberamo ibitaramo bikomeye.

Uyu muhanzi akigera ku kibuga cy’indege cy’i Maputo, yakiriwe n’abagabo bambaye imyenda imeze nk’iyabatwara moto ziri mu masiganwa ya moto. Aba, bagiye bakikije imodoka ya decapotabre (imodoka ipfundurwa hejuru) yari itwaye Bosebabireba, kurinda bagera aho uyu muhanzi yacumbikiwe yewe n’ahazabera igitaramo nyiri zina ahasanga abakobwa bafite ibyapa byanditseho ngo “kubakwa n’Imana”

Ibi ni bimwe mu byo umuntu yaheraho avuga ko, UWIRINGIYIMANA Théogene (Bosebabireba) yakwese inkweto za tahashi, mu gihe yakuriye mu buzima we yabonaga ko atatera imbere, kugeza n’aho ngo akubitiwe ishyiga mu mutwe nkuko aherutse kubitangariza mu Karere ka RUHANGO aho yari yagiye mu ivugabutumwa mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Bikaba ari inkuru nziza ku bari mu buzima butari bwiza ubu, bakwiye kwizera ko hari ibyiringiro by’uko ubuzima bwaba bwiza ejo.

UWIRINGIYIMANA Théogene yagaragaje akanyamuneza ubwo yari ageze muri iki gihugu, bikagaragazwa n’amafoto yagiye yifotoza amwenyura nk’uwiteguye kugaragaza imirimo y’Imana muri iki giterane kiswe “Kubakwa n’Imana”

Abandi bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, harimo Raimundo, Edson Matavel, Mugideon, Pastor Mavota, Bertran, Matimbe Junior, Felisberto na Williams.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x