PAPA YAGIRANYE IBIGANIRO N’ABAYOBOZI B’INZEGO BWITE ZA LETA  MURI  KAZAKISITANI ABASABA GUHUZA AMATEKA YABO Y’AHAHISE N’AY’UBU

PAPA YAGIRANYE IBIGANIRO N’ABAYOBOZI B’INZEGO BWITE ZA LETA MURI KAZAKISITANI ABASABA GUHUZA AMATEKA YABO Y’AHAHISE N’AY’UBU

Mu rugendo rwa gishumba Papa Fransisiko arimo muri Kazakistani ku gicamunsi cy’ejo kuwa kabiri taliki ya 13 09 2022,yabonanye n’abayobozi b’inzego bwite za Leta ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo muri Kazakisitani. Papa yabasabye gushaka ubwumvikane, nk’uko babikoraga mu mateka no mu muco wabo,  ngo kugirango amahoro na demokarasi biganze muri icyo gihugu.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, Papa Francis yageze muri Qazaqistan mu rugendo rwe rwa 38 rwa gishumba hanze y’Ubutaliyani. Kuri uwo munsi nyuma ya saa sita, Papa yabonanye n’abayobozi, b’inzego bwite za Leta,  n’Abahagarariye ibihugu byabo i Nur-Sultan umurwa mukuru wa Kazakistani. Papa yatangiye ashimangira ko ikihutirwa ari uko isi ikeneye amahoro no “kugarura ubwumvikane”. Papa Yakomeje akoresha ibikoresho gakondo bya Qazaqistan,nka dombra, kimwe mu birango by’ingenzi by’icyo gihugu.

Papa yavuzeko  kwibuka imibabaro n’ibigeragezo wihanganiye byaba igice cy’ingenzi mu rugendo rwawe rugana ahazaza, bikagutera imbaraga zo gushyira imbere byimazeyo icyubahiro cya muntu,yaba mugabo cyangwa umugore, ndetse na buri bwoko, ubwoko, naburi dini.”

Amoko 550, indimi zirenga 80 ziboneka muri iki gihugu, n’amateka yabo atandukanye, imico gakondo n’imigenzo y’amadini inyuranye, bituma Kazakisitani iba ikitegererezo ku mahanga”.

Papa yashimangiye ko ibiganiro by’inzego zitandukanye, ari imbuto z’ikizere zigomba kubibwa kubutaka rusange bw’ikiremwamuntu. “Ati: Ni twe tugomba guhinga izo mbuto hagamijwe gutegura ibisekuruza bizaza. Yanavuze ko ibyifuzo by’urubyiruko  bigomba kwitabwaho cyane mu gihe bafata ibyemezo bigira ingaruka muri iki gihe n’ejo hazaza”.

Mu gusoza, Papa Fransisiko yashimiye abari aho bose, ndetse anishimira ko ari amahirwe akomeye kuba agiye kumara iminsi mu biganiro n’abayobozi b’amadini atandukanye.  Yakomeje avugako yishimiye kuba ari hamwe n’abafite inshingano z’ibanze ku nyungu rusange, ngo kandi yiteguye kubaherekeza n’isengesho no kubaba hafi muburyo ubwaribwo bwose bushoboka kugira ngo ejo hazaza hazabe heza.

 

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x