Muri Bibiliya mu gitabo cya Luka 19.11-27 hagaragaramo umugani w’abagaragu bahawe italanto na shebuja, bamwe bazikoresha neza undi umwe ahisha italanto ye mu butaka ariko aza kugawa bikomeye na shebuja aho yamubwiye ko ari umugaragu mubi, w’umunyabute.
Ibi bihuye neza n’abanyeshuri 51 bamaze igihe biga mu ishami ry’uburezi, Ikoranabuhanga no mu ry’ubuforomo muri Kaminuza ya Gitwe isanzwe ari iy’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda bahabwa amasomo umuntu yagereranya n’italanto. Bahawe impamyabushobozi, basabwa kuzibyaza umusaruro bahanga imirimo itanga akazi ku bandi
Bamwe mu bahawe izi mpamyabushobozi bagaragaje ko, kuba kaminuza yabo yarafunguriwe imiryango bakongera kwiga neza nyuma yaho bari bamaze imyaka isaga ibiri ifunze ku bw’uko hari ibyo itari yujuje, babyishimiye.
Abishimiye gusoza amasomo, harimo n’abari baragiye kwiga mu zindi kaminuza nyuma y’aho iyabo ifungiye, bumvise ifunguye imiryango baragaruka ubu bakaba bahawe impamyabushobozi.
Umwe ati:” Ubu mpakuye ubumenyi buhagije ku bijyanye n’uburezi, byamfashije no kwiga nkora kuko ndi umwarimu.” Uyu yakomeje ashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame n’abandi bayobozi bagize uruhare ngo iyi kaminuza ya Gitwe yongere ifungure imiryango.
Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe, Rwandema Joseph yasabye abanyeshuri basoje amasomo gutanga umusaruro ku isoko ry’umurimo bifashishije ibyo bigishijwe. Bityo ngo, ibi bizafasha abatayizi n’abataramenya ko yanguye imiryango kurushaho kuyimenya kandi itanga uburezi bufite ireme. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko abigisha muri iyi Kaminuza bakwiriye gukomeza kurushaho gutanga uburezi bufite ireme.
Ati “Dukurikije icyerekezo bafite kiratanga icyizere ko aho bagana ari heza kuko batubwiye ko bagiye kongera n’andi mashami batari bafite n’izindi nyubako.” Minisiteri y’Uburezi n’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) byahagaritse iyi Kaminuza mu kwezi kwa Mutarama 2019, kubera umubare muke w’ibikoresho n’imfashanyigisho. Gusa mu mwaka ushize wa 2021, ni bwo yongeye kwemererwa gusubukura amasomo mu mashami 3, aba banyeshuri barangijemo. Mu gihe Ishami rya Laboratwari (Biomedical Laboratory sciences) ni ishami ryubuganga (Medecine and Surgery) yo agifunze kugeza ubu.
Muri iyi kaminuza mbere yuko amwe mu mashami afunga imiryango, higagamo abanyeshuri 1750. Ubu hari kwigamo abasaga 500.