Umukuru w’igihugu mushyashya yarahiye indahiro ebyiri arahizwa n’umwanditsi mukuru w’ubucamanza.Afite Bibiriya mu ntoki, William Ruto w’imyaka 55, Umukuru w’igihugu mushyashya wa Kenya
Uyu mugabo w’imyaka 55 udaterwa isoni no kuvuga ku mugaragaro ukwemera kwe , Bwana Ruto akunda gusubiramo ibyanditswe, ndetse no gusenga mu ruhame . Ruto hamwe n’umugore we bubatse shapeli aho batuye mu gace ka Karen mu murwa mukuru wa Nairobi
Musenyeri David Oginde wo mu Ihuriro ry’ivugabutumwa rya Kenya yavuze ko yizeye ko guverinoma ya Bwana Ruto “izaharanira indangagaciro kandi ikubaha ko Kenya ari umuryango w’amadini”. Kenya ni igihugu cy’abizera bubaha Imana, ndetse n’umucamanza mukuru, Martha Koome, yavuze ko icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyemeza ko intsinzi ya Ruto ari “umurimo w’Imana” – aho kuba urukiko nyirizina.
Ruto yatsinze amatora mu kwezi gushize.Uwari uhatanye na Ruto, Raila Odinga yavuze ko atagaragara muri ibyo birori kuko “ashidikanya ” ku ntsinzi ya Ruto.Ruto yatsinze ayo matora arushije amajwi make cyane Odinga. Bwana Ruto yabonye 50.5%, Odinga nawe 48.8%.
Odinga yavuze ko amatora yibwe, ariko urukiko rwemeje ko amatora yabaye mu bwisanzure kandi ko ntawarenganyijwe. Abakuru b’ibihugu 20 bari bitezwe ko bitabira ibyo birori biri kubera mu kibuga cy’imikino cya Kasarani, mu murwa mukuru Nairobi, nk ‘ikimenyetso cy’uko bemeye Ruto nk’umukuru w’igihugu mushyashya. Mubitabiriye ibirori harimo abakuru b’ibihugu bitandukanye , U Rwanda, DRC, Uganda , Tanzania na Burundi.