Nyaruguru-Munini: Bamwe mu batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo bahangayikishijwe no kuba mu kizima

Nyaruguru-Munini: Bamwe mu batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo bahangayikishijwe no kuba mu kizima

Mu Karere ka Nyaruguru bamwe mu baheruka gutuzwa mu mudugudu w’ikitegererezo wa Munini kuwa 04 Nyakanga 2022, baravuga ko babangamiwe no kutagira amikoro yo kugura umuriro w’amashanyarazi, bikabagiraho ingaruka zirimo kurara mu kizima (kurara ahatabona) no kugenda bagonga inkuta z’inzu. Mu gihe Leta yakoze ibyayo, amadini n’amatorero yo yabafasha iki?

Uyu mudugudu w’ikitegererezo wa Munini ugizwe n’amagorofa, watujwemo imiryango 48 igizwe n’abantu 164 yari imaze igihe isembera, abafite amacumbi ashaje, n’abari batuye mu manegeka. Inzu batujwemo, zirimo amazi, umuriro w’amashanyarazi, Televiziyo, na Gaz batekaho mu gikoni.

Nyuma y’amezi abiri batujwe muri uyu mudugudu, hari bimwe mu bibazo bagaragaza nk’imbogamizi ikomeye kuri bo. Ku isonga, hari ubushobozi buke, bwo kwigondera umuriro w’amashanyarazi.

Umwe yagize ati: ”Ikibazo dufite, ni icy’umuriro w’amashanyarazi. Iyo nyine twabuze amafaranga yo kwigurira umuriro, turara ahantu hatabona tukarara mu kizima.”

Kutagira umuririro w’amashanyarazi kuri bamwe, ngo bibagiraho ingaruka zirimo kugonga inkuta nijoro.

Ati:” Hari nk’igihe wasekura nk’urukuta ukaba wahakura igikomere! ni ikibazo gikomeye mbega ugasanga ukuyemo no kujya kwa muganga.”

Undi yagize ati:”Mbega turabangamiwe cyane ubu ngububu. Iyo amatara tutayafite, tuguma mu nzu, ukaryama se cyangwa ukicara ukabura uko ubugenza.”

Ibyifuzo abatujwe muri uyu mududgudu w’ikitererezo wa Munini, bahurizaho birimo no guhabwa igishoro cy’amafaranga runaka cyabafasha gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu, bakajya bashobora kwibonera ibyo bakenera mu buzima bwa buri munsi birimo n’uyu umuriro w’amashyanyarazi. Aba baturage baragaragaza ko bagakwiye no kuba bigurira umuriro w’amashanyarazi  batarinze kuwusaba . bakomeza bavuga ko iyo bagiye guca inshuro [gushaka amafranga] abakahaye imirimo bayibima kuko ngo batujwe mu mazu meza.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyaruguru Byukusenge Assoumpta, abajijwe icyo bateganya gufasha aba baturage yasubujije ko nk’uko ibibazo babigiraga aho bari batuye, n’ubu bitazabura.

Visi meya ushinzwe imibereho myiza avuga ko ibibazo bitazigera bishira

Yagize ati: « Ruriya ni urugo! Yatujwe mu mudugudu yego rw’ikitegererezo, ariko hariya ni mu rugo iwe! Ubuzima buzakomeza nkuko yabagaho mu rugo iwe, niba ari umuntu ukora imirimo y’amaboko imuhesha amafaranga ayikore, utabishoboye turamufasha ubu twaranabitangiye.»

Akomeza avuga ko muri uyu mudugudu w’ikitegererezo ngo harimo abantu bagera kuri bane bashaje, bazakomeza guhabwa ubufasha buhoraho.

Mu miryango 48 yahatujwe, ngo 39 uahawe ubufasha. Iyi irimo 14 ikora imirimo y’amasuku mu mihanda igahembwa, isigaye igakora imirimo y’ubucuruzi mu isoko bubakiwe aho ngo bagiye bahabwa inguzanyo y’amafaranga ibihumbi ijana kuri buri umwe  nk’igishoro (100,000Frw). Ukurikije ibyo, avuga hari indi miryango 5 isigara, hatagaragazwa icyo yafashijwe.

None ko iyo ugiye mu gitabo cya Bibiliya, cyanditswe na Yakobo 1:27 hagira hati: “Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese  ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.” abanyamadini n’amatorero ni iki bakwiye gufasha iyi miryango yatujwe muri uyu Mudugudu w’ikitererezo wa Munini mugihe leta yo, ibyayo yabikoze.

Mu kiganiro www.isezerano.rw yagiranye na Pasiteri Anicet KABALISA umuyobozi wa JADF/Nyaruguru akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere  Huye, unayobora itorero rya Apostolic mu Karere ka Huye yavuze ko nk’abanyamadini n’amatorero icyo bakwiye gukora kandi kirambye ari ukubafasha kwishakamo ubushobozi, bihangira imirimo, kuko ubufasha bwa buri munsi  bwo butahoraho.

Uyu mudugudu w’ikitegererezo wa Munini, watujwemo imiryango 48 igizwe n’abantu 164 yari imaze igihe isembera, abafite amacumbi ashaje, n’abari batuye mu manegeka.

Bamwe mu batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Munini babangamiwe no kutagira ubushobozi bwo kwigurira umuriro w’amashanyarazi
Bamwe nta muririro w’amashanyarazi bafite, bari mu kizima
Mu masaha y’ijoro iyo nta bushobozi babonye bwo kugura umuriro w’amashanyarazi bacana ngo baba bigunze
Umudugudu w’ikitegererezo wa Munini ubereye ijisho
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x