Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yasuye abagororwa bo muri Gereza ya Mageragere, ayobora igitambo cya misa kizihirijwemo umunsi mukuru wa Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu waranzwe n’urukundo n’ubuziranenge, abwira abagororwa bahafungiye ko Imana ikunda muntu ariko ikanga icyaha cye n’ububi bwe.
Muri iki gitambo cya misa, Antoine Cardinal Kambanda yanatanze isakaramentu ryo gukomezwa ku bagororwa 23. Iki gitambo cya misa, cyanitabiriwe na Komisieri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, DCGP Rose Muhisoni, Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya ndetse n’Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, SP Uwayezu Augustin.
Antoine Cardinal Kambanda yabwiye abitabiriye iyi Misa, ko Imana ikunda muntu ariko ikanga icyaha cye n’ububi bwe ari nayo mpamvu muntu asabwa kwitandukanya n’icyaha. Aboneraho kubasaba kuyoborwa na Roho Mutagatifu kuko ari we roho w’urukundo rw’Imana kandi abayoborwa nayo badakora ikibi.
Yibukije ko abashaka kwinjira mu bwami bw’Imana bagomba kwemera kuba nk’abana bato kandi imbere y’Imana. Bityo ngo abagororwa barasabwa gusubiza ubwenge mu bwana bwabo uko bari abazirange bakomngera gukora ibishoboka byose bakagarura isura nziza kugirango babe abubaka igihugu aho kugisenya.
DCGP Muhisoni yashimiye Kiliziya Gatolika kubw’uruhare rwayo mu gufasha RCS muri gahunda zo kugorora abafunzwe kugira ngo bazasubire mu muryango Nyarwanda ari abanyarwanda beza
Antoine Cardinal Kambanda yabwiye abagororwa ko Yesu yataye intama 99 ajya gushaka imwe yazimiye
iboneka mu gitabo cya Luka 15.
Kugeza ubu muri Gereza ya Nyarugenge hafungiye abagororwa basaga 12,000 basengera mu madini n’amatorero ahakorera bikabafasha gusenga.