Ruhango: Imfu za hato na hato mu mboni y’ubuyobozi na Bibiliya

Ruhango: Imfu za hato na hato mu mboni y’ubuyobozi na Bibiliya

Mu karere ka Ruhango, ubuyobozi bwagaragaje ko kuba hakunze kumvikana imfu za hato na hato mu baturage, bibabaje kandi mu bufatanye bw’inzego zitandukanye bari gukora ibishoboka ngo babigabanye. Ariko se imfu nk’izi ku buryo nta cyumweru cyashira hatumvikanye urupfu rw’umuntu utari urwaye, Bibiliya izivugaho iki?

Reka dutangire iyi nkuru twibukiranya. Muri aka karere ka Ruhango, imfu za hato na hato zikunda kuhaboneka, zimenyekana binyuze mu bitanganzamakuru. Mu zavuba harimo iyavugaga ko mu Ruhango umugabo yishe umwana we anakomeretsa umugore, na we ahita yiyahura, iy’uko mu Ruhango umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukase ijosi, ivuga ko mu Ruhango akurikiranyweho gutema umugore w’incoreke ye amushinja kumuroga ngo adashobora kuryamana n’abandi, iy’uko mu Ruhango umugabo yishe umugore we amubaze akamukuramo umutima n’izindi……ku buryo nta cyumweru gishira inkuru nk’izi zitumvikanye ibintu bitera buri wese kubyibazaho n’icyo ubuyobozi bubikoraho ngo bicike, ababuzwa ubuzima bakomeze gukorera igihugu no kugiteza imbere.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’Intara buherutse kugirana n’abanyamakuru n’abayobozi b’uturere bose bahari, iki kibazo ni kimwe mu byagarutsweho. Meya Habururema Valens uyobora Ruhango avuga ko, iby’iki kibazo nk’abayobozi nabo iyo babyumvise bibababaza, n’ubwo hari ingamba bafite mu kubirwanya.

Ati:” Nk’ubuyobozi ikijyanye n’imfu z’abaturage, natwe tubabazwa no kubura umuntu niyo yaba umwe, kandi tuzahora turwanira ko buri wese ahorana ubuzima. Hari aho dusanga icyabaye ari urupfu rusanzwe, narwo rutakagombye kubaho.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko intego bafite ari iy’uko abaturage bahorana umutekano, ukongerwa kugira ngo izi mfu zigabanuke.”

Bibiliya ivuga iki ku mfu nk’izi ?

Iyo urenbye muri izi mfu zikunda kumvikana, harimo n’izo kwiyahura. Bibiliya igaragaza ko mu mateka habayeho abantu batandatu bazwi biyahuye bigaragara mu gitabo Abimeleki (Abacamanza 9:54), Sawuli (1 Samweli 31:4), Uwatwazaga Sawuli intwaro (1 Samweli 31:4-6), Ahitofeli (2 Samweli 17:23), Zimuri (1 Abami 16:18), na Yuda (Matayo 27:5). Batanu muri bo bari abantu babi, abanyabyaha, iby’uyu mwuka mubi wo kwiyahura bamwe bakaba bavuga ko ushobora kuba ari nawo ukomeza gukurikirana bamwe muri iki gihe

Mu itangiriro 4:3-26, Bibiliya igaragaza ko ishyari naryo ari rimwe mu bishobor agutera imfu nk’izi zidasobanutse. Muri ibi bice hagira hati:Bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z’ubutaka, ngo ariture Uwiteka, Na Abeli azana ku buriza bw’umukumbi we no ku rugimbu rwawo. Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye maze ntiyita kuri Kayini n’ituro rye. Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro.”

Akarere ka Ruhango gasanzwe gatuwe n’abaturage 357,028, batuye mu Mirenge 9. Ubuyobozi buvuga ko iyo umuturage umwe abuze ubuzima igihugu kiba gitakaje imbaraga, ariyo mpamvu ku bufatanye bw’inzego zitandukanye ikibazo cy’imfu za hato na hato kiri gushakirwa umuti hakorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya amakimbirane n’abafitanye ibibazo bakabigeza mu buyobozi aho kwihanira.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x