Pasiteri Peter Musisi yagaragaje amarangamutima ye ku ifungurwa rya Ndimbati

Pasiteri Peter Musisi yagaragaje amarangamutima ye ku ifungurwa rya Ndimbati

Pasiteri Peter Musisi akaba umuyobozi mukuru w’itorero The Holy Living Church Of Christ yagaragaje amarangamutima ye ku ifungurwa rya Ndimbati, ngo abitewe n’ibintu bitatu aribyo kuba ari umuntu, kuba yari afite umuryango, no kuba afite abana b’impanga akwiye kwitaho utibagiwe n’uwo bababyaranye.

Pasiteri Peter Musisi abinyujije mu kiganiro cyanyuze ku muyoboro wa Youtube witwa PRIMO MEDIA RWANDA TVgifite iminota 55, yagaragaje ko ibintu bibera mu Isi ari amayobera ahereye ku ijambo ry’Imana rigaragara muri 1Yohana5:18 aho rigaragaza ko ibibera mu isi ari akaduruvayo abantu bakabura ibisubizo byabyo.

Yavuze ko Umuntu w’Imana Yohana yavuze amagambo meza agaragaza akaga Isi irimo. Muri iki gice, hagira hati: “Tuzi yuko umuntu wese wabyawe n’Imana adakora ibyaha, ahubwo Umwana Imana yabyaye imurinda kandi wa Mubi nta  mukoraho.”

Pasiteri Peter Musisi guhera ku munota wa 7 w’iki kiganiro niho yagarutse ku by’mukinnyi wa film Ndimbati aho yavuze ko yatangajwe n’akaga kari kari mu byabaye kuri uyu mugabo n’ingaruka zari zibirimo.

Yagaragaje ko ucira undi urubanza, nawe amategeko aba umucira urubanza. Ati:” rero ako kavuyo, ntabwo twakwishimira ingaruka z’ibiba byabaye ku muntu dukurikije uburemere bw’ikintu.”

Yakomeje avuga mu gihe Ndimbati bari barimo bamufungura, hari abamurebye baramuhema (baramumwaza) ngo kuko yakoze biriya, kandi uwo yateye inda yivugira ko yari indaya.

Ku bwa Musisi kuba mu rubanza rwa Ndimbatsi haragaragaye ibimenyetso bisa n’ibibusanyije amatariki,bisa n’aho hari icyari kibyihishe inyuma.

Yongeyeho ati:” ikintu cyanejeje ni umuryango we n’abana be kuko njyewe ndi umubyeyi nzi uburyo kurera bivuna. Ndetse n’abariya abana b’impanga, nabo icyo nacyo ndakizi. Ariko ni byiza, Ndimbati yarafunguwe nk’umuntu no ku bw’umuryango we!”

Pasiteri Musisi yaboneyeho gusaba Ndimbati kurushaho kuba umugabo uboneye, ntaho abogoramiye ahubwo agafata abana b’impanga yabyaranye na Fridaus akabarera.

Twabibutsa ko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri sinema nyarwanda nka Ndimbati, runasaba ko ahita arekurwa mu isomwa ry’urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuwa 29 Nzeri 2022 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rwaruburanishaga .

Icyo gihe umucamanza yatangiye asoma uko iburanisha ry’urubanza rwa Uwihoreye ryagenze, uyu mugabo akaba yari akurikiranyweho ibyaha byo gusindisha umwana witwa Kabahizi Fridaus yarangiza akamusambanya, bikavamo kubyarana abana babiri b’impanga.

Nubwo Uwihoreye atahakanaga kuba yararyamanye na Kabahizi, yavuze ko uwo mukobwa bahuye afite imyaka y’ubukure, mu gihe Ubushinjacyaha bwagaragaje ko baryamanye akiri umwana.

Uwihoreye yari yagaragarije Urukiko ko umukobwa bahuye yavutse tariki ya 1 Mutarama 2002 bityo kuba bararyamanye ku wa 2 Mutarama 2020, uyu mukobwa yari yujuje imyaka 18.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwagaragazaga ko yavutse ku wa 7 Kamena 2002, nk’uko bwanabigaragaje mu byemezo bitandukanye ariko bikagenda bishidikanywaho.

Urukiko rushingiye ku kuba Uwihoreye yarahuye na Kabahizi afite indangamuntu igaragaza ko yavutse ku 1 Mutarama 2002, rwasanze ko nubwo hari indi ndangamuntu igaragaza ko yavutse ku wa 7 Kamena 2002, ikwiye guhabwa agaciro ari iyo uwo mukobwa yari afite igihe bahuraga.

Birangira Urukiko rwavuze ko rutanyuzwe n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byagaragazaga ko Uwihoreye yaryamanye na Kabahizi ku wa 24 Ukuboza 2019 aho kuba tariki 2 Mutarama 2020 nk’uko Uwihoreye yabivugaga.

Bityo urukiko rwemeza ko ikirego cy’ubushinjacyaja nta shingiro gifite, rwemeza ko Uwihoreye ari umwere ndetse rutegeka ko arekurwa akimara gusomerwa.

Pasteri Peter Musisi, ni Umugabo w’igikwerere wo mu kigero cy’imyaka 60. Usibye kuba ari Umushumba w’itorero Holy Living Church Of Christ, dushyize mu Kinyarwanda, twakwita, Itorero Rya Kristo ry’Ubuzima Bwejejwe  akora igikorwa cyo kuvugurura umurimo w’Imana, abitewe n’imigenzereze abona yinjiye mw’itorero rya Kristo, imigenzereze y’ubuyobe, nkuko abivuga. Akunze kwibanda kuri imwe mu migenzereze y’ubuyobe iboneka mw’itorero rya Kristo, harimo nk’abagore biyimika bakigira ba Apotres, inyigisho ziyobya abakristo zibizeza ibitangaza, uburyo bamwe mu ba Pasiteri basaba amaturo mu buryo bumeze nka cyamunara, ku buryo watekereza ko bagurisha agakiza n’ibindi…………

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x