Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yagaragaje ko mu bimukira n’abasaba ubuhunzi 1,279 u Rwanda rwakiriye kuva mu 2019 bamaze kubona ibihugu bibakira birimo iby’i Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi……..bamwe bagasanga u Rwanda rwarababereye igihugu cy’umugisha , amata n’ubuki.
Ijambo igihugu cy’umugisha, amata n’ubuki rigaragara muri Bibiliya mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri 26:9 hagira hati: “Atuzana aha hantu aduha iki gihugu, ari igihugu cy’amata n’ubuki.”.
Muri iki gice hagaragaramo ubuyo Imana yabwiraga abisiraheli bari barajyanywe mu bunyage muri Egiputa, ko nibagera mu gihugu cy’isezerano (cy’amata n’ubuki) bazayishimira ibyo yabakoreye birimo kukibagezamo.
U Rwanda kuba igihugu cy’umugisha, amata n’ubuki ku bimukira n’abasaba ubuhunzi, bishingirwa nanone ku kuba aho bari bari barabayeho nabi ariko bagera mu Rwanda, bagasuzumwa indwara, abandi bagafashwa gukira ihungabana batewe n’ibyo banyuzemo, serivisi zose bakazihabwa ku buntu babifashijwemo n’ivuriro riri muri buri nkambi.
Aba bimukira n’abasaba ubuhunzi kandi, bahabwa icumbi, abo mu nkambi ya Gashora bagahabwa n’ifunguro rya mu gitondo, iryo ku manywa na nijoro, abana n’abarwayi bagahabwa indyo yihariye. Bafashwa kandi kwiga indimi z’amahanga nk’Icyongereza, kwihugura kuri mudasobwa, amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga byose bituma barushaho kwishimira ubuzima mu Rwanda ku buryo uwavuga ko rwabereye igihugu cy’umugisha amata n’ubuki ntaho yaba yibeshye dore bamwe ubu batangiye no kubona ibihugu bibakira mu mhanga.
Abimukira n’abasaba ubuhunzi 1,279 baturutse mu bihugu bya Sudan, Eritrea, Ethiopia, Somalia, Tchad, South Sudan, Cameroon na Nigeria, nibo bacumbikiwe mu Rwanda.
Imibare ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko abagera kuri 676 bari bamaze kubona ibihugu by’i Burayi, USA na Canada bibakira, bivuze ko hasigaye 619 bategereje kuzuza ibisabwa ngo nabo bajye mu bihugu bizemera kubakira. Aba babonye ibihugu hanze, bakaba basanga u Rwanda rwarabereye igihugu cy’umugisha kuko ntacyo bakiburiyemo kandi bakabya inzozi zabo zo gutura iBurayi na Amerika doreko bamwe baba barahunze ibihugu byabo biba byiganjemo inzara, umutekano muke, intambara n’imvururu za politiki.