Warakoze kuntoza gusenga-Meddy mu kiniga yandikiye umubyeyi we watabarutse

Warakoze kuntoza gusenga-Meddy mu kiniga yandikiye umubyeyi we watabarutse

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamenyekanye ku izina rya “Meddy” nyuma y’amezi abiri abuze mama we umubyara abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yanditse ubutumwa bukubiyemo ubuzima yabanyemo nawe, uko yamureze ngo azavemo umugabo n’uko yamutoje gusenga.

Mu magambo ye, Meddy yagarageje ko umubyeyi we mu gihe cy’ubuzima bwe, aymubereye umugore usenga Imana, n’umugore w’impuhwe, kandi ugira ukuri. Yongeyeho ko umubyeyi we yezeye ko yatashye ahera, kandi azongera no kumubona ubwo Yesu azaba agarutse gutwara itorero rye ryera.

Yagize ati: “Warakoze, kunyinjiza mu butumwa bwa Yesu, kunyigisha kugendera mu kuri hamwe no gutinyuka, ku ndangagaciro zose z’ubuzima. Wagumanye nanjye mu gihe nta wundi wari kubishobora.”

Meddy muri iyi minsi agaragara nk’uwiyeguriye Imana, abinyujije mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Umubyeyi wa Meddy yatabarutse ku tariki 14 Kanama 2022, afite imyaka 66 mu gihugu cya Kenya aho yari arwariye, aza gushyingurwa ku itariki ya 28 Kanama 2022.

Umuhanzi Meddy yashimiye umubyeyi we kuba yaramutoje inzira yo gusenga

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x