Pasiteri Dr Antoine Rutayisire yagaragaje ko iyo umukristo adafite umwuka wera ntacyo aba ari cyo, ku buryo Satani amushukashuka akamurya nk’urya ubugari n’isosi.
Pasiteri Rutayisire, yagaragaje ko kuba ubukristo bwa bamwe burushaho kugenda bukonja, bukagira intege nke, bukazetuka, bugasubira inyuma, biterwa n’ubusabane buri hagati y’Imana n’abantu bwirengagijwe. Aboneraho kugaragaza ko, Umwuka Wera yirukanwe mu itorero muri iyi minsi.
Yagize ati : « Buriya umwuka wera, iyo umukuye mu itorero ni ikibazo. Kubera ko abantu twize tukabona amadigiri, amamasitazi, tukabona amadogitora, twumva yuko ubwenge twize mu bitabo busimbura imbaraga z’umwuka kuko ngo zitera akajagari ariko si byo !”
Yakomeje avuga ko ngo hari n’abavuga ko banga agasaku k’abaporoso, bigatuma abahanuzi bakumirwa Umwuka wera akirukanwa mu itorero atyo.
Ati : « mukeneye izindi mbaraga, kugirango muvemo abantu badasanzwe. abantu basanzwe, bavamo abantu badasanzwe, kubera izindi mbaraga zabajemo ! Haleluya !!! »
Pasiteri Rutayisire yakebuye abakristu ababwira neza icyo umwuka wera akora. Agaragaza ko ibanga rya satani ari kubuza abakristu kumenya akamaro k’umwuka wera kuko ngo niyo umukristu yaba yarize kugera ku rwego rwa dogitora muri tewologiya, satani amurya nk’urya ubugari.
Asoza ubutumwa bwe abwira abantu ko uhereye uyu munsi, bakwiye gufata intego bakayoborwa n’umwuka wera bakora ibidasanzwe kuko wabahinduye abadasanzwe.