Bishop Souzane yagaragaje ifuhe ry’Imana ku bakora divorce n’abashinga ingo bakurikiye ubutunzi

Bishop Souzane yagaragaje ifuhe ry’Imana ku bakora divorce n’abashinga ingo bakurikiye ubutunzi

Umukozi w’Imana Bishop Birakwiye Souzane Violette uyobora itorero rya Revelation Family of God (Iyerekwa ry’Umuryango w’Imana) rikorera muri Kigali, yagaragaje ko muri iki gihe ababazwa cyane no kubona umugore n’umugabo basezeranye kubana akaramata imbere y’Imana batandukana burundu ibizwi nka divorce.

Uyu mubyeyi yavuze ko afite umutwaro amaranye igihe kandi ufite umwihariko, umutwaro yatangiye kwikorera mu 2005. Uyu mutwaro, ngo ushingiye ku makimbirane aboneka mu bubatse ingo muri iki gihe, ngo asigaye adatinya no kujya mu ngo za gikristu bikajyana na za divorce.

Uyu mubyeyi yagaragaje ko yifuje kuba umwe mu bafasha abubatse ingo, kugira ngo zibe zihamye zubatse ku rutare ahatagerwa n’ingese.

Yifashsihije Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro 2:21 hagira hati:” Uwiteka Imana isinziriza uwo muntu ubuticura arasinzira, imukuramo urubavu rumwe ihasubiza inyama. Urwo rubavu, uwiteka Imana yakuye muri uwo muntu, iruhindura umugore. Imushyira uwo  muntu, aravuga ati uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanjy,e azitwa umugore kuko akuwe mu mugabo.”

Yongeye yifashisha n’amagambo aboneka muri Mariko 10:6 hagira hati:”Ariko uhereye mu itangiriro yo kurema, Imana yaremye abantu, umugabo n’umugore. Nicyo cyatumye umuntu azasiga se na nyina, akabana n’ummugore we akaramata. Bombi bakaba umubiri umwe, bigatuma batakiri babiri ahubwo baba babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyirije hamwe, umuntu nta kagitandukanye.”

Yifashishije iyi mirongo yombi yagaragaje ko, atumva impamvu abantu batandukana.

Ati: “Njyewe aya magambo nyaha agaciro kanini cyane. Imana yangiriye ubuntu, mu myaka mirongo ine nabanye n’umutware wanjye twabanye amahoro, nti twigeze twahukana, nti twigeze turwana, nti twigeze dupfa amafaranga cyangwa dupfa iby’isi.”

Yakomeje agira ati: “Birambabaza kubona ab’ubu batsimbarara ku bintu. Iyo nganiriye n’urubyiruko barambwira kandi bamaramaje ngo nta wushobora gushaka umugore nta kintu yibitseho nta kintu afite, ngo namuzana ngo amare iki? rero twe dushakana icyo gihe, twarakundanaga gusa. Tukabana ntawe ukurikiyeho undi, ubutunzi.”

Yagaragaje ko n’abakobwa b’ubu nabo basigaye bakunda ibintu, kandi we ngo asanga umugabo nta kintu bari bafite ariko Imana yaje kubaha umugisha batandukanywa n’urupfu.

Ati:” Ubu ikintu kirimo kugora umutima wanjye, ni ukumva amadivoruse yiyongera, ni ukumva abakristu batandukana, ni ukumva abantu b’Imana batandukana, ni ukumva abanyarwanda batandukana, baryana bapfa amafaranga, umuntu akaba yakwica umugore yashatse, akica urubavu rwamuvuyemo, akiyica.”

Yasoje asaba abubatse ingo kuziragiza Imana, nayo ikabayoborera ingo kandi abagiye gushinga ingo nabo bakajya babanza gusenga Imana ikabaha umurongo.

 

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x