Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof BAYISENGE Jeannette yagaraje ko abanyamadini n’amatorero bakwiye kugira uruhare rugaragara mu iterambere n’imibereho by’umugore wo mu cyaro bifashishije imbaraga bafite zo guhura nabo kenshi mu materaniro no mu mihimbazo.
Minisitiri BAYISENGE yabigarutseho kuri uyu wa 15 Ukwakira ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshu ro ya 25 umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wari ufite insanganyamatsiko igira iti:”Iterambere ry’umugore wo mu cyaro inkingi y’ubukungu bw’igihugu cyacu.”
Uyu munsi, witabiriwe n’abayobozi barimo intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagorwa akaba n’umugore. Hari kandi uwahoze ari Minisitiri w’intebe, waje no kuva Perezida wa Sena y’u Rwanda Makuza Bernard, abakuru b’ingabo na Polisi, umuyobozi w’Imana y’igihugu y’abagore, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, Meya w’Akarere ka Huye, abafatanyabikorwa n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Minisitiri BAYISENGE yashimye intambwe umugore wo mu cyaro agenda atera ariko agaragaza ko hakiri urugendo, buri wese akwiye kugiramo uruhare ngo uyu mugore wo mu cyaro arusheho gutera imbere.
Ati: ‘Abanyamadini n’amatorero mudufashe! Uyu mugore wo mu cyaro muhura kenshi. Muri ukogl guhura, nimurebe ngo ese ni iki akeneye ngo etere imbere! Hari imirimo agikora yo kuvoma kure, ni iki yafashwa ngo abone ikigega cy’amazi cyangwa agire mu rugo? Uyu mugore wo mu cyaro, aracyafite imbogamizi yo gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki. Ni mudufashe, ndabizi nidufatanya iterambere rye tukarigira iryacu, nta kabuza azrushaho gutera imbere kandi ukurusha umugore aba akurusha urugo.”
Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, abagore bagaragaje bimwe mu byo nakora byiganjemo ibyo gihanga udushya nko gukora amavuta muri voka, imirimo y’ubumenyi ngiro nko gusudira, n’ibikorwa by’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Mu rwego two kurushaho kugira umuryango mwiza kandi utekanye, hanasezeranyijwe imiryango 153, yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Hari imiryango yahawe imbabura mu rwego rwo gufasha umugore kubungabunga ibidukikije, iyindi yorozwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Umuryango wa Association Modeste et Innocent nawo watanze inkunga y’amafaranga angana na 2,500,000 Frw ku matsinda 4 y’abagore ngo bakomeze gukora imishinga mito ibyara inyungu.