Umunyamakuru wa Radiyo na Televiziyo 10, mu kiganiro cy’imikino kitwa “Urukiko rw’imikino”, akaba n’umukristu w’itorero rya ADEPR usengera cyane ahitwa mu Rugando, yanenze bikomeye imyitwarire y’abakinnyi b’ikipe ya Rayons Sport mu mikino iyihuza n’ikipe ya Kiyovu Sport ifatwa nk’umukeba wayo w’ibihe byose.
Ibi Kazungu Claver, yabivugiye mu kiganiro cyatambutse kuri ibi bitangazamakuru akorera kuwa 11 Ukwakira 2022, aho yari ari kumwe n’abandi banyamakuru bakorana muri iki kiganiro aribo Jean Claude Hitimana bakunda kwita Claude Hit, na Mucyo Antha Biganiro bakunda kitwa “Munda y’Isi”
Umunyamakuru Kazungu, yagaragaje ko mu mikino itandatu iheruka guhuza ikipe ya Rayon Sport n’ikipe ya Kiyovu Sport, ikipe y’Imana Gikundiro nkuko abafana bayo bakunda kuyita, yabaye insina ngufi imbere ya Kiyovu.
Ibi yabihereye ku mukino uheruka guhuza aya makipe yombi mu mpera z’icyumweru gishize, aho abayovu batsinze abarayon ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Made in Rwanda.
Yagize ati:” Niba uri ikipe ikomeye kuki urya bibiri? imbere y’abafana match ikomeye nk’iriya? Wowe watsinzwe kimwe! Urinze ukubitwa icya kabiri kandi bashaka n’icya gatatu! None se Rayon yubatse igitego? Njye ndashaka kwerekana ko Rayons yananiwe kubona n’igitego kimwe, itegereza iminota y’inyongera aba aribwo yibuka gukina. Iriya match narayitegereje, Kiyovu yafunze Rayons, irayidadira pe! Ku buryo, Onana yibura! hari n’abavuze ko kuvunika kwe, ari ikimwaro yagize cy’uko bagiye gutsindwa.”
Yakomeje agira ati:”Njye mbivuze kare, ndasaba Imana ngo ibikemure, ice impaka! Rwatubyaye azabe yarakize, nti hazagire umukinnyi wa Rayons uzabura bongeye guhura na Kiyovu! Ibitego bike, bizaba bibiri. Kiyovu yagize umukiliya Rayons. Iyi Rayons ubona, yatsinda APR, igatsinda AS KIGALI ariko Kiyovu yabaye umukririya wayo.”
“Abakinnyi bose bari bibuze. Masta, Mbirizi, Osalue, rekada! None se ikipe izakinira kuri Onana gusa bishoboke?
Ati: “Match narayibineye, Rayon yaribuze, mediane ya Rayons yabaye amazi. Kiyovu nti komeye muri shampiyona, ariko Kiyovu ikomeye kuri Rayons. Rayons ni nk’imboga, ibisusa byakubiswe n’izuba! yabaye ikipe isanzwe! yabaye insina ngufi kuri Kiyovu. Rayons si no koroha gusa, ahubwo ni zingalo! Rayons kuri Kiyovu ni zingalo. Ndabivuga nta fite ubwoba. RayonS kuri kiyovu iroroshye cyane.”
Hakomeje kwibazwa uzakiza Rayon Sport ikipe ya Kiyovu Sport abafana ba Gikundiro batangiye kubona, imeze nka Goriati uvugwa muri Bibiloiya wari umugabo w’ihgangange yarahaganyikishije abisiraheri.
Umunyamakuru Kazungu Claver, ni umukristu ukijijwe ubihamisha kugendana Bibiliya aho ari hose, akanabwiriza ijambo aho aho akunda gutumirwa mu matorero ya ADEPR, akabikora yibanda ku nyigisho zikarishye zishishikariza abantu kwihana no gukiranuka by’ukuri bitari ibyo mu rusengero gusa.