Nigeria: Umukwe yabengeye umugeni mu rusengero nyuma yo gusanga yaramwihishemo

Nigeria: Umukwe yabengeye umugeni mu rusengero nyuma yo gusanga yaramwihishemo

Mu gihugu cya Nigeria, umukwe yabengeye umugeni ku rusengero, ubwo bari bagiye gusezerana kubana akaramata imbere y’Imana, nyuma yo gusanga yaramuhishe ko afite asanzwe ari umubyeyi w’abana bane.

Iby’iyi nkuru, byamenyekanye binyuze mu binyamakuru  byo muri iki gihugu,  nka www.punchng.com  www.vanguardngr.com  no ku mbuga nkoranyambaga nka “ghpage_tv”.

Izi mbuga, zagaragaje uyu musore yafashe ikemezo cyo guhagarika ubukwe, igikora cyo kubasezeranya kigezemo hagati, abantu barumirwa.

Uyu musore ngo yari  yishimiye gushyingiranwa n’umukobwa, ariko aza gukubitwa n’inkuba  avumbuye ko  nyamukobwa yamuhishe ko asanzwe ari umubyeyi w’abana bane.

Ubwo umugabo yari amaze kumenya aya makuru, kwiyumanganya byaramunaniye ahita ahagarika ubukwe mu rusengero. Videwo yatabutse ku rubuga rwa ghpage_tv, umugeni yagaragaye arira yicaye hasi mu gihe abagore bagenzi be bagerageza kumuhoza.

Umukwe yumvikanye agira ati: “ntabwo yambwiye ko, asanzwe afite abana bane.”Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nti bigeze borohera uyu mugeni, kuko benshi bavuze ko uyu mugore adakwiye kugirirwa impuhwe kubera ibikorwa bye byiganjemo kutabwiza ukuri gusezsuye uwo bari bagiye kuabana akaramata.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x