Burundi: Ya mvura basabye Imana yaguye mu gihugu hose Perezida atanga ishimwe

Burundi: Ya mvura basabye Imana yaguye mu gihugu hose Perezida atanga ishimwe

Mu gihugu cy’u Burundi, Guverineri yari aherutse gusaba abaturage gusengera imvura imaze yari imaze igihe itagwa, none imvura iri kugwa mu gihugu hose.

Umuyobozi wari wabisabye, ni uw’Intara (Guverineri) ya Mwaro, aho yari yasabye abaturage ayobora kujya imbere y’Imana bagasenga bayisaba kugusha imvura imaze igihe itagwa mu gihugu cyabo bikaba byarateye amapfa.

Nyuma y’iminsi itatu aba baturage bagejeje ikifuzo cyabo ku Mana, isengesho ryabo ryarumviswe ubu imvura iri kugwa mu gihugu hose ndtse na Perezida w’igihugu NDAYISHIMIYE Evariste yabishimiye Imana abinyujije kuri twitter.

Yagize ati:” Barundi bene wacu, nti tugire ubwoba canke ngo twiganyire. Uyu munsi Imana irongeye kutwiyereka!imvura abarundi twayisavye, iriko iragwa mu bice bitari bike, vy’igihugu. Dushishikare gukora ivyiza, twubaha Imana, nayo ntizodutererana.”

Mu gihugu cy’u Burundi, abayobozi bagiye bakunda kugaragaza imyemere ishingiye ku kwizera Imana na Bibiliya, uhereye ku bayobozi bakuru b’igihugu. Mu bihe bitandukanye, uwahoze ari Perezida Pièrre NKURUNZIZA yakunda kujya mu materaniro ari kumwe n’abagize umuryango we. Mu minsi ishize nabwo, uwari Minisitiri w’intebe Bunyoni n”umugore we, bagaragaye bagiye gusenga bafite uburinzi bukomeye.

Mu gihugu cy’u Burundi, amakuru aturukayo yavugaga ko kuva  impeshyi (igihe cyizuba) cyarangira mu kwezi kwa munani, imvura itari yakongeye kugwa kugeza mu cyumweru gishize ubwo basaba Imana kugusha imvura. Naho ngo yagiye igwa, yari urutarutaru nabwo nke cyane.

Muri Biliya igitabo cy’ijambo ry’Imana, hagaragaramo ko iyo abantu babaga bugarijwe n’amakuba cyangwa ibigeragezo nk’uku imvura yari yarabuze i Burundi, bamwe bambaraga ibigunira bakiyiriza ubusa bagasaba Imana icyo bashaka. Ku cyumweru gishize, nibwo abarundi batuye Intara ya Mwaro bagiye gusengera imvura, yari imaze igihe yarabuze.

Muri aka Karere k’ibiyaga bigari, hari hashize igihe imvura itagwa abantu bakaba bari bakomeje kwibaza amaherezo, dore ko n’ibiciro ku isoko by’ibicuruzwa byazamutse, n’imyaka abaturage bateye hamwe na hamwe ikaba yari yatangiye kuma. Ku bw’abaturage, bagasanga igisubizo kiri ku Uwiteka gusa. Mu Rwanda naho, ikibazo abaturage bari bagisangiye n’abatuye aka karere, imvura yatangiye kugwa ubu bafite amashimwe.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x