Chorale Isezerano, yo mu itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Huye ku itorero rya Sumba mu Karere ka Nyamagabe, mu rwego rwo kwitegura urugendo rw’ivugabutumwa yitegura gukorera mu Mujyi wa Kigali muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge CST (College of Science and Technology) ahahoze hitwa KIST, yashyizeho icyumweru cyayitiriwe kizakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo no gutegura iri vugabutumwa.
Uru rugendo rw’ivugabutumwa muri Kigali, izarugira ku itariki ya 13/11/2022. Batumiwe n’ihuriro ry’abanyeshuri babarizwa mu madini ya Gikristo akorera muri iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge (CEP UR Nyarugenge). Usibye kuvuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo zihimbaza Imana, muri ivugabutumwa hazabamo n’igikorwa cyo guhererekanya ububasha kuri komite icyuye igihe n’igiye ku buyobozi bwa CEP UR Nyarugenge.
Perezida wa Chorale Isezerano, RUSINGIZANDEKWE Paul avuga kuri iyi myiteguro barimo, yagaragaje ko muri iki cyumweru cy’umwihariko kuri Chorale yabo, hazakorwamo ibikorwa byiganjemo iby’amasengesho y’abarimbyi, no gutegura byimbitse urugendo bazakorera muri Kigali, bakagaragaza ibitangaza n’imirimo Imana yakoze nkuko baheruka kubikora ubwo bari basohokeye ku itorero rya ADEPR Paruwasi ya Nyarugunga.
Ubwo iyi Chorale iheruka gusohokera mu Mujyi wa Kigali mbere y’uko icyorezo cya Covid_19 kigera mu Rwanda, yerekanye ko no mu Ntara hari Chorale zimaze kugera ku rwego rwiza mu miririmbire, imucurangire, guhanga indirimbo, kugaragara neza imbere y’abandi mu myambarire, gusenga, kugira ubumwe n’ibindi……
Icyo gihe, Chorale Isezerano yakoranye ikiganiro n’abanyamakuru (Press Conference), itumirwa mu biganiro ku maradiyo na Televiziyo birimo n’icyo kuri Televiziyo Rwanda igaragaza ko yiyubatse mu bice byose birimo n’igice gishinzwe itangazamakuru aho ibikorwa byayo byose bigaragara ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, Twitter, Instagram na Facebook. Yashimagiye kandi ko Chorale zo mu Nta zitagikwiye gukomeza gucibwaho urukoma, nk’insina ngufi zifatwa nk’izikiri inyuma mu iterambere. N’ubu itegerejweho kongera kugaragaza ko, itasubiye inyuma mu bigwi yari yagaragaje, isa n’ititiza umujyi wa Kigali mu miririmbire.
Chorale Isezerano ifite indimbo nyinshi zikunzwe cyane zirimo iyitwa “Iyavuze”, “Hirya y’imibabaro” n’izindi ….z’amajwi n’amashusho ziri kuri Album ebyiri. Bafite kandi indirimbo 20 z’amajwi n’amashusho, zizaba ziri kuri Album ya gatatu. Kugeza ubu, ifite abaririmbyi 110, ikaba yarashinzwe mu 1999 n’abaririmbyi 5.