Nyarugenge: Yiyambuye ubugingo nka Yuda nyuma yo gukeka ko umugore we amuca inyuma

Nyarugenge: Yiyambuye ubugingo nka Yuda nyuma yo gukeka ko umugore we amuca inyuma

Umugabo wari utuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge yasanzwe yimanitse mu mugozi w’inzitiramibu abaturage bakavuga ko yaba yabitewe n’umugore we umuca inyuma.

Kwiyambura ubugongo si ibya none. Mu gitabo cy’ibyanditswe byera hagaragaramo uwari  umwe mu ntumwa za Yezu/Yesu Kristo witwa Yuda waje no kumugambanira arabambwa. Nyuma yo kubona intego yamuguzwe nawe igezweho, yasazwe n’agahinda ahitamo kwiyambura ubugingo ariyahura nkuko byagendekeye uyu mugabo.

Abaturage babwiye BTN TV ko nyakwigendera n’umugore we bari bafitanye abana batatu, babanaga mu makimbirane. Ngo bagiranaga intonganya za buri munsi ku buryo  zanabyaraga imirwano umugabo agakubitaga umugore.

Aba baturage ngo babimenye ari uko, bumvise y’induru yatewe n’umwana wabo. Umugore wa nyakwigendera usanzwe acuruza Nyabugogo, yavuze ko mbere yo kwiyahura, umugabo we yamutumyeho abana ngo natahe. Bageze mu rugo basanga, yapfuye.

Uyu mugore wa nyakwigendera avuga ko umugabo we yari yamusabye kureka akazi ko gukora muri restaurant, yari amaze iminsi akora kubera ko katumaga ataha nijoro. Umugore ngo yari yamwijeje ko azakareka namara guhembwa. Bikaba bikomeje kuba urujisho ku baturage, bikaba amayobera ku bakristu bibaza impamvu abantu bakomeza kwiyahura bo bafata nko kwiyambura ubugingo.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x